Mukandayisenga Donatille wari utuye mu Karere ka Kabale muri Uganda, yishwe ku wa 10 Gicurasi 2025 akubiswe icyuma mu mutwe.

 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara ya Kigezi, Elly Maate, yasobanuye ko Mukandayisenga yishwe n’umugabo we ukomoka muri Uganda, nyuma yo kugirana amakimbirane.

 

Maate yagize ati “Bikekwa ko tariki ya 10 Gicurasi 2025, ahagana saa yine z’amanywa, ukekwa yagiranye amakimbirane n’umugore we w’Umunyarwandakazi, Donathile Mukandayisenga uzwi nka Chantal. Yamukubise icyuma mutwe.”

 

Uyu mupolisi yasobanuye ko nyuma yo gukubitwa iki cyuma, Mukandayisenga yatakaje ubwenge, yihutishirizwa ku bitaro bikuru bya Kabale, ariko aza kugerayo yamaze gupfa.

Ati “Yatakaje ubwenge, yihutishirizwa ku bitaro bikuru by’intara bya Kabale, aho byemerejwe ko yapfuye ubwo yahageraga. Ukekwa yatawe muri yombi.”

 

Ubwicanyi bukomeje gufata intera mu ntara ya Kigezi muri uyu mwaka. Polisi igaragaza ko muri Gashyantare 2025, icyenda barishwe, muri Werurwe hicwa 10, muri Mata hicwa 18.


Musenyeri Godfrey Mbitse uyobora Diyosezi ya Muhabura ifite icyicaro mu karere ka Kisoro, yagaragaje ko ubushomeri ndetse n’ubukene biza ku isonga mu mpamvu zitera ubu bwicanyi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.