Haba urubyiruko, abahoze mu gisirikari n’igipolisi cya leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mujyi wa Goma nó mu nkengero zawo, bakomeje kwiyunga n umutwe wa M23 mu bikorwa by’intambara bigamije kubohora abaturage bo muri iki gihugu bakandamijwe n’ubutegetsi bwa leta buyobowe na Perezida Felix Tshisekedi.
Ibikorwa byo kwakira urubyiruko n’abahoze mu nzego z’ umutekano muri Kivu y’amajyaruguru, kuri ubu bikaba bibera kuri Sitade de l’Unite mu mujyi wa Goma, ahasanzwe hari n’ikicaro gikuru cya Polisi muri iyi Ntara aho bakira buri wese ufite ubushake batarabonura.
Bamwe mbere yo kurizwa imodoka ngo berekeze mu kigo bagiye gutorezwamo imyitozo ya Gisirikari mbere y’uko berekeza ku rugamba bavuga ko ntawabakuye mu rugo iwabo ahubwo ko babitekereje k’ ubushake bwabo nta gahato nyuma yo kubona ko umutwe wa M23 urajwe ishinga no gushakira umuturage umutekano usesuye.
Umuvugizi wa M23 mubya Politiki Dr. Oscar Balinda avuga ko kuva Umutwe wa AFC/M23 wafata umujyi wa Goma, urubyiruko n’abahoze mu nzego z’umutekano basaga ibihubi 15,000 aribo bamaze kwiyunga na M23 nyuma yo kubona akazi katoroshye uyu mutwe wakoze haba kumanywa n’ijoro mu rugamba rwo gushakira abaturage umutekano usesuye
Yagize ati: “Aba ni abaturage bafite imbaraga bemeye gusiga imiryango yabo bakaza gufatanya n; igisirikari cya ARC mu rugamba rwo kubohora igihugu cyabo, turabashimira cyane kuba bemeye umuhamagaro wa AFC ni ibintu byiza cyane kandi ni ninshingano z’umunyekongo gufatanya n’ abandi mu kubaka igihugu haba mu mutekano ndetse n’iterambere ry’igihugu muri rusange.
Dr. Balinda kandi yavuze ko ubu ari ubutumwa bukomeye kuri leta ya Kinshasa kuko bivuze ko nyuma yo gufata umujyi wa Goma na Bukavu n’ibindi bice ndetse n’imijyi ikomeye nayo biri munzira zo gufatwa kandi bikozwe n’abaturage ba Congo bemeye kwitandukanya n’ubutegetsi bubi bwa Tshisekedi.

Lt. Col. Willy NGOMA Umuvugizi wa M23Vwungirije mubya gisirikari
Umuvugizi wa M23 wungirije mubya Gisirikari Lt. Col. Willy Ngoma avuga ko M23 yakoze ibishoboka byose haboneka urubyiruko rukeya rwitanga rubohora igice gitoya cya Congo, ko n’abandi nabo bagiye gutozwa nabo bakabohora abandi nkuko nabo babohowe kandi ko ntampamvu yo gusubira inyuma ku muntu wese ufite ubushake bwo kwifatanya n’abandi muri uru rugamba.
Ubuyobozi bwa AFC/M23 kandi busobanura ko na nubu amarembo agifunguye ku munyekongo wese wifuza kwinjira mu gisirikari cya ARC agafatanya n’abandi ku rwanira igihugu ko ubuyobozi bwiteguye kumwakira aho yanyura hose haba mu nzego zibanze za gisiviri n’izagisirikari ko icyambere ari ubushake no kumenya intego y’ikikujyanye kandi ukagiharanira kugera ukigezeho.

Imodoka zitwaye Urubyiruko rwiyemeje kwiyunga n’ Igisirikari cya ARC bagiye mu myitozo
Nubwo amahanga akomeje gushyira imbaraga mu nzira y’ibiganiro bigamije amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, biragaragara ko umutwe wa AFC/M23 utiteguye na gato kurekura ibice wamaze gufata, ahubwo ukaba ukomeje no kwigarurira utundi duce dutandukanye mu burasirazuba bwa Congo nyuma y’uko ifashe bidasubirwaho agace kose ka Katogota mu cyumweru gishize.
Mucyumweru gishize kandi M23 yakiriye abanyekongo bo muri Diasporababa mu bihugu bitandukanye bakaba baraganiriye ku buryobwo gukomeza intambara no gukuraho ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kubuza abaturage uburenganzira mu gihugu cyabo, aho AFC/M23 yo ivuga ko yiteguye kwakira umunyekongo wese wifuza kugaruka mu gihugu cye kabone nubwo leta iri kubutegetsi yaba yaramubujije uburenganzira bwo gukandagira ku butaka bwa Congo.