Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Burundi ntivuga rumwe n’Umudepite uhagarariye ishyaka CNDD-FDD mu Nteko Ishinga Amategeko, Jean-Baptiste Sindayigaya, washinje abakozi bo mu rwego rw’iperereza kumumena ijisho ry’ibumoso ubwo bageragezaga kumushimuta.
Depite Sindayigaya yamenyesheje abadepite bagenzi be ko saa saba n’igice z’ijoro rya tariki ya 10 Gicurasi 2025, ubwo yari ageze i Bujumbura avuye mu ntara ya Mwaro, abantu bane bari mu modoka y’uru rwego ifite ibirahuri byijimye, ihishe ibirango (plaque), bitambitse imodoka ye.
Yagize ati “Bari abantu bane bambaye sivile, harimo n’undi ufite imbunda ya Kalashnikov, bava mu modoka, batangira kunkubita, ndavuga nti ‘Ntimunyice, ndi umushingamategeko’. Ngo ‘Mumuterure, mumushyire mu modoka’. Baranterura, banshyira mu modoka, bantwara 500.000 nari mfite mu mufuka, batwara na telefone ntoya nari naguze.”
Depite Sindayigaya yavuze ko mu gihe yarwanaga n’abashakaga kumufungirana mu modoka, yatabawe n’abaturage ndetse n’abapolisi bumvise urusaku rwe n’urw’umushoferi we. Gusa ngo ijisho rimwe bari bamaze kurimena.
Ati “Njyewe bamennye rimwe, ni ryo bari bamaze gukubitamo ingumi, ahandi nifungisha amaboko mu maso, bakubita ku maboko.”
Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Burundi, Pierre Nkurikiye, yatangaje ko amakuru amaze kuboneka mu iperereza agaragaza ko hatigeze habaho umugambi wo gushimuta Depite Sindayigaya.
Nkurikiye yagize ati “Ejo bundi, igihe cy’amasaha y’umugoroba, hariya ku muhanda mukuru winjira muri zone ya Kamenge, aho uhurira n’akabari ka mbere kagira abakiriya benshi, hahuriye imodoka zigera kuri eshanu, hanyuma bimana inzira. Aho gutegereza ababishinzwe kuko ntibari kure yaho, abari muri izo modoka benshi bari bafashe n’agasembuye bararenza, barasohoka, barashwana, batangira kurwana.”
Uyu mupolisi yasobanuye ko Depite Sindayigaya ari umwe mu bari muri izi modoka zimanye inzira. Ati “Imwe muri izi modoka eshanu yarimo uwo mushingamategeko. Harimo rero abakomeretse. Hari n’umupolisi uri mu bagiye gukiza abarimo kurwana, bamukubise umutwe, arababara, na we yajyanywe kuvuzwa mu bandi.”
Depite Sindayigaya yavuze ko yatabaje Minisitiri w’Intebe, Gervais Ndirakobuca, amumenyesha ko yageza ikibazo cye kuri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere cyangwa se ubuyobozi bw’Inteko. Yemeje ko abapolisi bamutabaye na bo bahamya neza ko yahohotewe n’abashinzwe iperereza.