Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryaciye icuruzwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’ibinyobwa biri mu macupa ari munsi ya mililitiro 300 mu mujyi wa Goma.
Meya w’uyu mujyi, Julien Ndalieni Katembo, yatangarije iki cyemezo mu nama yamuhuje n’abawutuyemo kuri uyu wa 14 Gicurasi 2025, asobanura ko ikigamijwe ari ugusubiza RDC agaciro kayo.
RDC ifatwa nk’ahantu harangwa abantu banywa bakanacuruza ku mugaragaro ibiyobyabwenge birimo urumogi, rimwe na rimwe bakanarwambutsa mu bihugu by’abaturanyi. Ibyo bituma bateza umutekano muke.
Kuva AFC/M23 yafata uyu mujyi muri Mutarama 2025, yashyize imbaraga mu bikorwa byo kugarura umutekano birimo gushakisha intwaro zahishwe mu ngo ndetse n’abafite umugambi wo kuwuhungabanya.
Meya Katembo yagize ati “Intego y’ubu buyobozi ni ukugarura agaciro ka RDC. Igihugu cyubahwe ahantu hose. Igihe tuzagarura umutekano mu gihugu, tuzagenda, dusigire abato igihugu gifite itoto. Ese tuzabasigira igihugu cy’abasinzi? Niba uzi ko ubonera ubuzima mu gucuruza urumogi, byihorere.”
Uyu muyobozi yasobanuye ko inzoga zemewe mu mujyi wa Goma ari izibikwa mu macupa gusa, ati “Inzoga yemewe ni iyihe? Ni ishyirwa mu icupa. Si ishyirwa mu masashi, iyo ntidushaka kongera kuyibona. Kubera ko iyo abanyeshuri bagiye kwiga, bagashyira Chief mu mufuka, bagira imyitwarire mibi, bagateza akavuyo mu ishuri.”
Yakomeje ati “Icupa rya pulasitiki twemeranyije ni irya mililitiro 300 kuzamura, si iriri munsi yazo.”
AFC/M23 igaragaza ko intego nyamukuru ari uguhindura imiyoborere ya RDC yaranzwe no kutita ku mibereho y’abaturage ndetse no ku mutekano wabo. Yahagaritse kwagura ibirindiro nyuma y’aho muri Werurwe 2025 itangiye kuganirira na Leta muri Qatar.
