Umushinjacyaha w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha washyizeho impapuro zo guta muri yombi Benjamin Netanyahu n’abandi bayobozi ba Israel byavuzwe ko yari ari kuyobya uburari ngo ibyaha byo guhohotera abagore bipfukiranwe.
Karim Khan yatangiye kuvuga ibyo gushyiraho impapuro zo guta muri yombi Netanyahu ku wa 20 Gicurasi 2024, nyuma y’ibyumweru bibiri amenye ko hari ibirego bimushinga gusambanya ku gahato abagore.
Inyandiko zabonywe na Wall Street Journal zihamya ko ibyaha byo gusambanya abagore ku gahato byatangiye kumuvugwaho mu 2023.
Hari raporo igaragaza ko umukobwa umwe ufite imyaka ibarirwa muri 30 yatumyeho Karim Khan ashaka kumugira inama ngo atuze, ariko umugabo ahita ahamagara uwo mukobwa mu cyumba cye muri Millennium Hilton amusambanya ku ngufu.
Ibi bikorwa kandi byarakomeje kuri uyu mukozi bakoranaga mu ngendo nyinshi bajyanyemo mu bihugu bitandukanye.
Uyu mugore ngo yanze kubivuga ngo atazavaho atakaza akazi ariko bimaze kumenyekana imbere mu kigo umushinjacyaha Khan ashaka kubipfukirana ngo bitica iperereza bari bari gukora ku bibera muri Gaza.
Abunganira Khan mu mategeko bahakanye ibyo ashinjwa bavuga ko ari ibihimbano.