Umuvugizi wa Minisiteri w’Ububanyi n’Amahanganga y’u Burusiya, Maria Zakharova, yavuze ko Ukraine ifite amahirwe yo kurangiza intambara, mu gihe yakwirinda koshywa n’ibihugu byo muri OTAN, bikomeje kuba intambamyi ku biganiro by’amahoro.

 

Yasubizaga Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine,Andrey Sibiga, na we wagarukaga ku musaruro w’ibiganiro biherutse kubera i Istanbul muri Turikiya, byabaye ibya mbere bihuje impande zombi hagarukwa ku guhagarika intambara kuva mu 2022.

 

Muri ibyo biganiro hemejwe ko u Burusiya na Ukraine byahererekanya imfungwa. Impande zombi kandi zemeranyije ko buri rumwe rwaha urundi ibyo rwifuza kugira ngo hashyirweho agahenge, bikazaganirirwa mu yindi nama.

 

Minisitiri Sibiga yagize ati “Turamutse twirengagije amahomvu y’u Burusiya, ibikorwa by’ubushotoranyi, imvugo zibeshya zitirirwa amateka, icy’ingenzi ni iki, ni uko twagaruje abaturage bacu barenga 1000. Bisobanuye ko imiryango 1000 yongeye guhura n’abayo.”

 

Mu kumusubiza Zakharova yavuze ko ibyo biganiro byose byagezweho bigizwemo uruhare n’u Burusiya.

Ati “Byose byasabwe n’u Burusiya, byabaye ku bwa Perezida wabwo. Byashyizwe mu bikorwa n’itsinda ryashyizweho n’Umukuru w’Igihugu, itsinda Zelensky yari yasuzuguye umunsi wose.”

 

Yakomeje ati “Icy’ingenzi ni uko Abanya-Ukraine badakwiriye kwemera ko abajyanama babo bo muri OTAN babayobya bakabavana mu nzira y’amahoro, kugira ngo baharanire inyungu z’ibyo bihugu bindi.”

 

Mu 2022 ni bwo u Burusiya na Ukraine byahuriye mu biganiro bihagarika intambara na bwo bibera i Istanbul.

Hemejwe byinshi birimo ko Ukraine itagomba kugira uruhande ibogamiraho, hagati y’u Burusiya cyangwa OTAN, ariko nyuma ab’i Kyiv babyivanamo, u Bwongereza bushyirwa mu majwi ko ari bwo bwoheje Ukraine ngo ikomeze irwane.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.