Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rwahagaritse by’agateganyo ibikorwa bijyanye n’amasengesho byaberaga ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe, iherereye mu Karere ka Ruhango, ivuga ko hatujuje ibisabwa bijyanye no kubungabunga umutekano n’ituze by’abahagana.
RGB yabitangaje ku wa 17 Gicurasi 2025, mu ibaruwa yandikiye umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, Mgr Dr. Ntivuguruzwa Balthazar.
RGB yavuze ko hashingiwe ku isesengura ryakozwe ku wa 17 Gicurasi 2025, yagaragaje ko hashingiwe ku isesengura ryakozwe ku bwitabire n’imitegurire y’amasengesho ngarukakwezi na ngarukamwaka abera aho kwa Yezu Nyirimpuhwe, “Byagaragaye ko ahantu amasengesho abera hatujuje ibisabwa bijyanye no kubungabunga umutekano n’ituze by’abahagana.”
RGB yatanze urugero rw’amasengesho yo ku cyumweru tariki ya 27 Mata 2025 ahabaye
umuvundo w’abantu benshi ku buryo byateje impanuka abantu bamwe bakahakomerekera.
Yakomeje iti “Mu rwego rwo gushaka ingamba zo kubungabunga ubuzima bw’abasengera ku Ngoro yo kwa Yezu Nyirimpuhwe, turabamenyesha ko amasengesho ngarukakwezi na ngarukamwaka yahaberaga ahagaritswe by’agateganyo kugeza hashyizweho ingamba zituma hatazongera kubaho ibibazo byashyira abahasengera mu kaga.”
Mu ntangiriro za 2025, ni bwo byari byatangajwe ko iyi ngoro yashyizwe ku rwego mpuzamahanga, ishyirwa ku rutonde rw’izindi ngoro za Yezu Nyirimpuhwe ku Isi.
Kwa Yezu Nyirimpuhwe ni ahantu hamenyekanye cyane kubera abahasengera bavuga ko bahakiriye indwara zitandukanye. Haberaga amateraniro manini buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi.
Hateranira Abanyarwanda baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse n’abanyamahanga. Hakira abarenga ibihumbi 80 baje kuhasengera baturutse impande n’impande ku Isi.