Amakuru yizewe aturuka mu misozi ya Uvira, mu gace ka Rurambo gaherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, agaragaza ko ku cyumweru tariki ya 18 Gicurasi 2025, habaye ibitero biremereye byagabwe ku baturage b’Abanyamulenge batuye muri ako gace.

 

Mu masaha ya mu gitondo ashyira saa sita z’amanywa, ingabo za Leta ya Congo (FARDC), iz’u Burundi ndetse n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR, bagabye ibitero bikaze ku bice by’Abanyamulenge birimo Gahororo, Kageregere, Rwikubo na Majaga.

 

Nk’uko amakuru avuga ko, ibi bitero byari biteguye neza, aho abateye Kageregere baturutse i Gatobwe, abateye Rwikubo bava i Masango naho Majaga igaterwa n’abavuye i Kagogo.

 

Abaturage baho baganiriye n’umunyamakuru bavuga ko byari ibitero bikomeye, byarimo urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje.

Gusa, Ihuriro rya AFC/M23 n’umutwe wa Twirwaneho bihutiye gutabara abaturage, bafatanya guhangana n’izo ngabo n’imitwe yari iri kubafasha. Amakuru avuga ko izo ngabo za Leta n’abafatanyabikorwa bazo bahawe isomo rikomeye, birangira batsinzwe.

 

Abo mu baturage ba Rurambo twaganiriye bavuga ko nyuma yo gutsindwa, ingabo za Leta n’imitwe yafatanyije na zo zahise zihunga zisubira aho zaturutse.

Ubu ibice byose byari byagabweho ibitero biri mu maboko ya Twirwaneho na AFC/M23, iharanira uburenganzira n’umutekano w’abavuga Ikinyarwanda bo muri Congo ndetse n’abandi bose bashyigikiye ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC).

 

Mu buryo buhuye n’ibi, ku wa Gatandatu tariki ya 17 Gicurasi 2025, hari ibindi bitero byagabwe muri utwo duce twa Gahororo, ariko nabwo AFC/M23 na Twirwaneho baburijemo uwo mugambi.

 

Abari bagabye ibitero icyo gihe nabo bateye imisozi ihanamye ya Remela n’iyindi ya zone y’Umushasha, baratsindwa bagahunga.

Hari impaka ku ruhare rw’ingabo z’u Burundi muri ibi bitero, bamwe bavuga ko zitari zibarimo.

 

Gusa, amakuru y’ukuri yatangajwe na MCN yemeza ko ingabo z’u Burundi zari ziri muri ibi bikorwa byo kurwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, nk’uko bisanzwe bimenyerewe ko zifasha FARDC mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro yo mu burasirazuba bwa Congo.

Ibi bitero bikomeje kugaragara nk’igice cy’icyemezo gikomeye cya FARDC n’abafatanyabikorwa bayo cyo kwirukana AFC/M23 na Twirwaneho mu misozi ya Kivu y’Amajyepfo.

 

Ariko uko bigaragara, ihuriro rya AFC/M23 hamwe na Twirwaneho bafite imbaraga zikomeye ndetse n’ubushake bwo kurinda abaturage bavuga Ikinyarwanda n’abandi bose bugarijwe n’ihohoterwa.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.