Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Munyantwali Alphonse, yagaragaje ko umwanzuro wafatiwe Rayon Sports FC wari ukwiriye, ndetse biteguye guhana uzafatirwa mu byaha bya ruswa mu mupira w’amaguru.

 

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Gicurasi 2025, ubwo yagiranaga ikiganiro na Televiziyo y’u Rwanda, kigaruka ku myanzuro yafashwe nyuma y’ibyabaye ku mukino wa Rayon Sports na Bugesera FC.

 

Uyu ni umukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye mu Karere ka Bugesera ariko usozwa n’imvururu zatewe n’abafana ba Rayon Sports batishimiye ibyemezo by’umusifuzi.

 

Munyantwali yavuze ko ibihano byatanzwe bitabogamye kandi icyabaye cyose mu mukino kitari gutuma abafana bateza akavuyo.

Ati “Ku bwanjye, ku cy’umutekano nk’iki, ni igihano cyoroshye. Ibitego bya Bugesera FC ntabwo ntekereza ko hari ikibazo kibirimo. Uko byagenda kose, ntabwo byakemurwa no kwitwara kuriya.”

 

Ku kireba n’amategeko ya FERWAFA akirimo icyuho kigendanye no kutabona neza ibihano bifatirwa abagize imyitwarire mibi, yavuze ko mu gihe kiri imbere bizashyirwa ku murongo.

 

Ati “Amategeko twagiye dukora, ubona hari ibintu atagiye atekereza kuko hari ibintu tutari tumenyereye nka biriya byo gutera amabuye mu kibuga. Uko tugana imbere tuzayatunganya neza ku buryo asubiza buri kibazo kivutse ku kibuga.”

 

“Tuzakomeza kubaka ubushobozi, ariko abo tuzajya tubonaho amakosa ashobora kwica umukino ntabwo tuzabyihanganira.”

Munyantwali kandi yagarutse ku baharabika Umunyamabanga wa FERWAFA [Kalisa Adolphe], ashimangira ko ari imyumvire idakwiriye mu mupira w’amaguru.

Ati “Ni ya myumvire igomba gukosoka kuko akenshi abantu bajya ku bishyushya, aho kujya ku kuri. Nabonye hari abamwambitse umwambaro wa APR FC. Igihe APR iterwa mpaga si we wari Umunyamabanga?”

Mu mupira w’amaguru w’u Rwanda havugwamo ibirebana na ruswa ishingiye ku gushaka intsinzi, ariko FERWAFA ntabwo izabarebera izuba nk’uko Munyantwali abivuga.

 

Ati “Abo tuzafata tuzabahana.”

Mu gihe manda ya Komite Nyobozi ya FERWAFA iri kugana ku musozo, Munyatwali yabajijwe niba azongera kwiyamamaza, avuga ko azabitangaza “igihe nikigera”.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.