Mu gice cya Rugezi giherereye mu majy’Epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe, habyukiye imirwano iremereye aho ihanganishije ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo n’umutwe wa Twirwaneho ufatanyije n’uwa M23.

 

Ni imirwano yahereye kuva igihe c’isaha ya saa kumi nebyiri z’igitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 20/05/2025, ikaba irimo kubera ahahoze ari kwa Sabune no mu nkengero zaho nko kwa Didas no kuri Nyakirango muri Rugezi.

Umutangabuhamya yagize ati: “Hano mu Rugezi umwanzi yateye kandi. Ari gushyiramo akabaraga ngo ahafate.”

Yongeye ati: “Ku mugoroba yari yagarutse nabwo, yari yashatse gushyiramo akabaraga afata n’aka gace ko kwa Sabune.”

Ubuhamya bwe bukomeza buvuga ko kugeza ubu harimo intambara ikomeye ku mpande zombi, ariko ko urwanirira Leta yatangiye kurwana asubira inyuma.

 

Ati: “FARDC n’abambari bayo nubwo intambara ikirimo ariko batangiye kurwana basubira inyuma.”

Iyi mirwano yongeye kuhabyukira, mu gihe ku munsi w’ejo naho impande zombi zararwanye bikomeye, aho zarimo zirwanira ku musozi wa Nyakirango no mu tundi duce tugabanya Gasiro na Rugezi.

 

Kimweho, mbere ya saa sita zo kuri uwo munsi w’ejo ku wa mbere, Twirwaneho ku bufatanye na M23 birukanye iri huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zirimo iza FARDC, iz’u Burundi,, n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR. Ku mugoroba wajoro iri huriro rigarukana imbaraga, ari nabwo ryafashe kiriya gice cyo kwa Sabune.

 

Gusa, amakuru tumaze kwakira kuri Minembwe Capital News, avuga ko aba barwanyi bo mu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 bakiriye umusaada waje uturutse mu Minembwe, urimo abasirikare benshi babo, kandi ko bazanye n’ibikoresho bya gisirikare bikomeye.

Imirwano yaremereye mu gihe hari hamaze iminsi bivugwa ko Leta ya Congo ko yaba ishaka kwigarurira igice cya Minembwe n’ikibuga cy’indege cyayo ndetse n’icya Mikenke.

 

Ni amakuru yanavuzwe ko muri iki gice cya Rugezi ko cyahererejwemo abasirikare ba Leta bagwiriyemo abavuga ururimi rw’ikinyarwanda. N’abandi bo mu itsinda ry’abamudahusha ryaje riva i Kalemi mu ntara ya Tanganyika.

 

Abandi nanone boherezwa kuri Point Zero, ari nabo bateganya kuzagaba ibitero mu duce twegereye i Kibuga cy’indege cya Minembwe, giherereye ku Kiziba.

 

Hagataho, uru ruhande rwa Leta rukomeje kurushwa mbaraga, kuko mu mwanya muto ushize rwambuwe agace rwari rwafashe, ndetse abarugize bari guhunga berekeza za Gasiro na Matanganika.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.