Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) cyavuze ko kuvana abasirikare bo mu Butumwa bw’Umuryango w’Iterambere ry’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) bikomeje kandi bikurikije gahunda, nyuma y’amakuru avuga ko Abasirikare ba Afurika y’Epfo baheze mu burasirazuba bwa DRC kubera kubura imodoka zihabavana.
SAMIDRC yarangije manda yayo ku itariki ya 13 Werurwe mu nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu 16 na guverinoma bigize SADC. Uyu muryango wavuze ko Ingabo zagombaga gutaha zerekeza i Chato muri Tanzaniya ku birometero 500 uvuye i Goma na Sake mu cyiciro cya mbere.
Raporo yo mu mpera z’icyumweru yanyujijwe mu kinyamakuru City Press yavuze ko “transport” yasezeranyijwe ku basirikare “itabonetse” kubera kubura amafaranga yo kwishyura bus zavuzwe. Nk’uko amakuru ya mbere yageze kuri iki kinyamakuru abitangaza ngo ubwikorezi bwo mu muhanda ntabwo bwagize ingaruka ku bakozi gusa, kuko “gahunda yo gutaha” bigaragara ko yahindutse. Abasirikare n’abafasha abasirikare bagomba gukora kilometero 250 berekeza ku “kindi kibuga cy’indege” ku munsi utaramenyekana. Ni ukubera ko ikibuga cy’indege cya Goma, cyari cyatoranijwe mbere nk’ahazahagurukirwa kitaratangira gukoreshwa.
Umusirikare mukuru wa Afurika y’Epfo yagize ati: “Ikibazo ni uko turi mu mwijima rwose, mu gihe tubona gusa uburyo ibikoresho bigenda bigabanuka, ariko ntaho tujya.” Uyu yavuze ko intwaro zo zamaze gucyurwa, bigatuma benshi bumva ko imbunda zaba ari ingenzi kuruta abashyize ubuzima bwabo mu kaga. Yavuze ko ingabo zigaburirwa rimwe ku munsi kandi bishingikirije “imbabazi” zo kuticwa n’inzara, anaburira ko hashobora kwaduka imyigaragambyo ishobora gukorwa n’abasirikare niba ibintu bidahindutse.
Nyamara, urubuga defenceWeb ngo rwumvise ko gahunda ihari ikiri iyo kubanza gucyura ibikoresho, kandi ibi birakomeje, aho hafi kimwe cya kabiri cy’ibikoresho bya SANDF byamaze kuvanwa mu burasirazuba bwa DRC. Ibikorwa bya mbere byo gucyura abakozi byo ngo bishobora gutangira mu cyumweru gitaha gusa, kandi nta kigaragara nk’ikibazo cy’amafaranga, kuko SADC itera inkunga ingendo zose z’abakozi.
SANDF yavuze ko imyiteguro y’ibikoresho yo gucyura ingabo n’ibikoresho ikomeje kugenzurwa no guhuzwa n’Umuryango wa SADC. Umuyobozi w’ishami rishinzwe itumanaho mu gisirikare, Rear Admiral (Junior Grade), Prince Tshabalala, yagize ati: “Turongera kwizeza abaturage ko abanyamuryango ba SANDF bose boherejwe muri ubu butumwa bafite umutekano, bagemurirwa bihagije kandi bakomeza kwakira amafunguro yabo ya buri munsi ndetse n’ibyingenzi. Nta munyamuryango wahaheze cyangwa udafashwa.”
Nta raporo ivuga niba ibindi bihugu byatanze ingabo muri SAMIDRC, Malawi na Tanzaniya, biri mu kebo kamwe na SADC, nk’abatangije ubutumwa ndetse no kuburangiza, na byo byaracecetse ku bijyanye no kuvana ingabo muri Congo. Amakuru ya nyuma yaturutse mu muryango kuri SAMIDRC ni itangazo ryawo ryo ku itariki ya 31 Werurwe nyuma y’inama ku mutekano muri DRC.
Bivugwa ko ibikoresho bya gisirikare bya Afurika y’Epfo bizoherezwa mu gihugu mu bwato buzava Dar es Salaam, hafi kilometero 1 200 uvuye ahitwa Chato. Mu gihe inkuru yandikwaga, ngo nta kimenyetso cyerekanaga aho cyangwa igihe Ingabo za Afurika y’Epfo zishobora kuzahagurukira zerekeza mu kigo gisezererwamo abahoze mu gisirikare kiri i De Brug, mu nkengero za Bloemfontein.