Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko itazitabira inama y’ibihugu biri mu ihuriro rya G20, iteganyijwe muri Afurika y’Epfo mu Ugushyingo 2025.
Ni icyemezo cyatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, ku wa Kabiri tariki 20 Gicurasi 2025.
Ubwo yari imbere ya Komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga muri Sena ya Amerika, Rubio yavuze ko iki gihugu gifite impamvu nyinshi zituma kitazitabira zirimo no kuba ibizigwaho bitari mu biraje ishinga ubutegetsi bwa Amerika.
Yakomeje avuga ko mu bihe bitandukanye Afurika y’Epfo yagiye yigaragaza nk’igihugu gihengamiye cyane ku Bushinwa na Iran, Amerika ibona nk’abanzi.
Ati “Iyo hari igihugu gihora kitari mu murongo umwe na Amerika ku kibazo kimwe, bikagenda uko no ku kindi, bigakomeza uko, uba ugomba kubifataho umwanzuro.”
Ikindi Rubio yanenze ni uburyo Afurika y’Epfo yagenze cyane kuri Israel iyishinja gukora Jenoside muri Gaza, kugeza n’aho iyijyana mu nkiko.
Rubio atangaje aya makuru nyuma y’icyumweru bitangiye guhwihwiswa ko Amerika itazitabira iyi nama kuko ubutegetsi bwa Donald Trump bushinja Afurika y’Epfo gukorera Jenoside abazungu.
Icyemezo cya Amerika kije mu gihe Perezia wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa ari mu ruzinduko rw’akazi muri iki gihugu, ndetse biteganyijwe ko agomba kugirana ibiganiro na Donald Trump.
Kuva Donald Trump yajya ku butegetsi umwuka mubi hagati ya Afurika y’Epfo na Amerika warushijeho gufata indi ntera.
Amerika ishinja ubutegetsi bwa Ramaphosa guhohotera abazungu no kubambura imitungo yabo, ibintu byo budakozwa.
Ubwo Cyril Ramaphosa yari mu nama ya ‘Africa CEO Forum 2025’ yabajijwe niba yarabashije kumvisha Trump ko akwiriye kwitabira iyi nama ya G20, yirinda kugira icyo abivugaho.