Nyuma y’uko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruhamagaje inshuro irenze imwe umuntu urega umwarimu wigisha ku ishuri rya ESPANYA riri mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza kumwiba imodoka ntiyitabe, urukiko rwafashe icyemezo cyo gupfundikira uru rubanza rukazasomwa.
Ubushinjacyaha bwo ku rwego rwisumbuye rwa Nyarugenge bwareze mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu mizi umwarimu witwa Gatarayiha Marcel wigisha ku ishuri ry’ababyeyi rya ESPANYA riri mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.
Ubushinjacyaha burega mwarimu Gatarayiha icyaha cyo kwiba imodoka.
Mwarimu Gatarayiha we aburana ahakana icyaha uregwa. Urukiko rwisumbuye rwaburanishije uru rubanza rurarupfundikira runatangaza igihe ruzasomerwa.
Umucamanza atarafata icyemezo yibwirije yahise asaba uwareze mwarimu Gatarayiha ko yamwibye imodoka yakwitaba urukiko, ari ubushinjacyaha, Mwarimu Gatarayiha ndetse n’urukiko bakagira ibyo bamubaza.
Bwa mbere Gatarayiha Marcel yitabye urukiko maze umucamanza ashingiye ku kibazo cya ‘Connection’ cyari gihari afata icyemezo urubanza ararusubika, arwimurira ku yindi taliki gusa ntihamenyekanye niba uwareze mwarimu Gatarayiha yari yitabye urukiko.
Ababuranyi ari bo ubushinjacyaha burega, ndetse na mwarimu Gatarayiha uregwa n’umwunganizi we Me Rachel Niragire, bwa kabiri bongeye kwitaba urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Kuri iyo nshuro ya kabiri mu rukiko umucamanza yabajije niba uwareze mwarimu Gatarayiha ko yamwibye imodoka ahari ntiyaboneka mu rukiko, ndetse nta mpamvu izwi yatumye ataza nabwo urukiko rwongera gusubika urubanza rurwimirira ku yindi taliki.
Bwa gatandatu kandi abaregwa bongeye kwitaba urukiko.
Umucamanza yongeye kubaza niba uwatanze ikirego ko yibwe imodoka yaba yaje mu rukiko, nabwo yongera kubura kandi impamvu atitaba urukiko na yo itazwi.
Uruhande rwa Gatarayiha Marcel rushingiye ko uwatanze ikirego ko yibwe imodoka yahamagajwe inshuro irenze imwe ntiyitabe urukiko, kandi ntavuge n’impamvu ataboneka rwasabye urukiko ko uru rubanza rwasomwa.
Ubushinjacyaha nabwo bwavuze ko hashingiwe ko uwatanze ikirego ko yibwe imodoka yahamagajwe byemewe n’amategeko ntiyitabe urukiko rwazabifataho icyemezo.
Urukiko rwahise rufata icyemezo cyo gupfundikira uru rubanza rukazasomwa n’ubwo uwari watanze ikirego yahamagajwe ariko ntiyitabe urukiko.
Imodoka mwarimu Gatarayiha Marcel aregwa yibwe mu mwaka wa 2019.
Mwarimu Gatarayiha Marcel yabanje gutabwa muri yombi ariko arafungurwa atararegerwa urukiko, mu mwaka wa 2024 yongera gutabwa muri yombi azira ko yibye iriya modoka afungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo, ubugenzacyaha bukora dosiye buyishyikiriza ubushinjacyaha, nabwo buyiregera urukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo.
Gatarayiha Marcel yaburanye ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo urukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo rufata icyemezo ko yakurikiranwa afunzwe by’agateganyo ahita ajurira kiriya cyemezo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rumufungura by’agateganyo akaba ari kuburana adafunze.
Bikekwa ko iyo modoka Gatarayiha Marcel aregwa kwiba bigaragara ko ibaruye ku byangombwa bye.
Mwarimu Gatarayiha we avuga ko iyo modoka ishobora kuba yaribwe ikabarurwa ku byangombwa bye, ariko nyamara we nta ruhare yabigizemo.
Mwarimu Gatarayiha avuga ko abajura bashobora kuba barabonye fotokopi y’indangamuntu ye bagaheraho bakayikoresha mu manyanga kuko yongeraho ko mu basanzwe atazi no gutwara imodoka, bityo ko atanayiba.
Me Rachel Niragire wunganira Marcel Gatarayiha we avuga ko umukiriya we yakurikiranwe hashize imyaka irenga itanu icyaha kibaye, bityo icyaha yarezwe cyari cyarashaje atanakwiye gukurikiranwa mu mategeko.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge niba nta gihindutse ruzasoma urubanza muri uku kwezi kwa Gicurasi 2025. Gatarayiha Marcel aracyari mwarimu ku ishuri ry’ababyeyi rya ESPANYA.