Leta y’u Rwanda n’iy’u Bufaransa baganiriye ku bijyanye n’ubufatanye ndetse n’ibibazo by’umutekano mu Karere k’Ibiyaga bigari.

 

Ni ingingo yaganiriweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Jean-Patrick Nduhungirehe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot.

 

Aba bombi bari i Buruseli mu Bubiligi mu nama bahuriyemo, yahuje Abaminisitiri b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi (EU).

 

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, MINAFFET, yatangaje ko Abaminisitiri bombi bagiranye ibiganiro bishingiye ku butwererane ndetse n’ibibazo by’umutekano mu Karere.

 

Yagize iti: “Baganiriye ku mubano, amahoro n’ikibazo cy’umutekano mu Karere k’Ibiyaga bigari.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, aherutse mu Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2025.

 

Yari yoherejwe mu Rwanda nk’intumwa ya Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mu rwego rwo gushaka umuti w’ibibazo biri hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.

 

Icyo gihe kandi Jean-Noël Barrot yakiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, baganira ku bufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi ndetse n’uburyo bwo guteza imbere amahoro mu Karere.

 

U Rwanda n’u Bufaransa bisanzwe bifitanye imibanire myiza mu nzego zitandukanye.

Mu 2024, u Bufaransa bwasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu iterambere n’u Rwanda, aho buzatanga miliyoni 400 z’Amayero azafasha mu guteza imbere ibikorwa by’uburezi, ubuvuzi no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu gihe cy’imyaka itanu.

 

Muri uwo mwaka kandi, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda n’iry’u Bufaransa, yasinyanye amasezerano y’ubufatanye ku wa 29 Gicurasi, agamije guteza imbere uyu mukino mu bihugu byombi.

 

Mu 2023, Leta y’u Bufaransa binyuze mu Kigega cyayo gishinzwe u Bufaransa, Agence française de développement (AFD), yasinye na Guverinoma y’u Rwanda amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni €75 azifashishwa havugururwa ibitaro bya Ruhengeri.

 

Hasinywe kandi amasezerano ya miliyoni €16 azifashishwa mu guteza imbere ibikorwaremezo mu turere two mu cyaro.

Umubano w’ibihugu byombi warushijeho kujya mu murongo mwiza nyuma y’uruzinduko rw’amateka Perezida Emmanuel Macron yagiriye mu Rwanda muri Gicurasi mu 2021.

 

Muri Kamena, 2024, Perezida Kagame yakiriwe na Perezida Emmanuel Macron mu biro bye. Mu Ukwakira k’uwo mwaka kandi, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye inama ya 19 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bikoresha ururimi rw’Igifaransa, byibumbiye mu muryango OIF.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.