Nyuma y’imyaka itandatu u Rwanda rwohereje Satellite ya mbere mu isanzure, ubu rwerekeje amaso kuri Teleport, mu mugambi wo kubyaza umusaruro isanzure.

 

Teleport ni ahantu hashyirwa iminara ikusanya amakuru avuye kuri Satellite. Bivuze ko umuntu ufite Satellite mu kirere, aba akeneye gushyiraho uburyo amakuru yayo azajya akusanywa.

 

Ni ibintu by’ingenzi cyane kuko nk’u Rwanda kuva rwakohereza Rwasat1 mu 2019, kugira ngo rubone amakuru yayo, bisaba ko rwifashisha abandi kuko rwo nta kuntu rwayageraho.

 

Teleport iba ari ahantu hashyizwe za antenne nini zikusanya amakuru ya Satellite iri mu kirere. Mu Rwanda, ubushakashatsi bwerekanye ko i Rwamagana ariho hashoboka bitewe n’ibisabwa ngo yubakwe.

 

Yubakwa ahantu hisanzuye, hatari imisozi cyangwa se ibiti ku buryo bitazabera imbogamizi antenne zifashishwa mu gukusanya amakuru.

yuma yo kugira iyi Teleport, u Rwanda rufite gahunda yo kuzajya rufasha abantu bashaka amakuru mu isanzure, bakayifashisha. Ubusanzwe serivisi nk’izi, zishyurwa ku munota.

 

Umunota umwe ushobora kugura hagati ya 3000$ na 10.000$. Bivuze ko haramutse habayeho nk’umuntu uyikoresha ku buryo akenera nibura iminota 15, yakwishyura hafi 45.000$ mu gihe igiciro cyaba cyabariwe ku mafaranga make.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.