Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yatangaje ko igihugu cye kitazemera ko Abanya-Pakistan bongera kuvoma ku migezi gifiteho uburenganzira, biturutse ku makimbirane ibihugu byombi bifitanye.
Ibi bihugu byombi bisanzwe bifitanye amakimbirane ariko yongeye gukomera ubwo u Buhinde bwashinjaga Pakistan kugira uruhare mu gitero cyagabwe mu gace ka Pahalgm bugenzura mu Ntara ya Kashmir, kigahitana abantu 26.
Gusa Pakistan yo ihakana ibyo birego byose iregwa n’igihugu cy’u Buhinde.
Ibi bikaba byaratumye u Buhinde bufatira Pakistan ingamba zitandukanye zirimo no guhagarika amasezerano yo gusangira amazi na Pakistan yashyizweho mu 1960 bigizwemo uruhare na Banki y’Isi.
Ibi Minisitiri w’Intebe Modi yabitangaje mu ruhame ku gicamunsi cyo ku wa 22 Gicurasi 2025, muri Leta ya Rajasthan iherereye mu Majyaruguru ashyira i Burengerazuba hafi y’umupaka ubahuza na Pakistan.
Ati “Pakistan igomba kwishyura ikiguzi gihambaye kuri buri gitero cy’ubwiyahuzi yakoze. Igisirikare cya Pakistan kigomba kubyishyurira, ubukungu bwa Pakistan bugomba kubyishyurira.”
Aya mazi aturuka mu migezi itatu yo mu Buhinde yagiraga agize 80% byakoreshwa mu mirima yo muri Pakistan gusa Minisitiri w’Imari muri iki gihugu yagaragaje ko nta ngaruka bazahita bahura nazo.