Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko kaminuza ya Harvard igomba kutazongera kwakira abanyeshuri b’abanyamahanga ndetse  ikirukana n’abari basanzwe bayigamo bakajya mu bihugu byabo cyangwa ku yandi mashuri.

 

Kuri uyu wa Gatanu, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Umutekano, Kristi Noem, yatangaje ko abo banyeshuri bashaka guhungabanya umutekano w’Igihugu bishora mu bikorwa by’iterabwoba n’ubutasi kandi ko Harvard igomba kubirukana cyangwa bakabura uburenganzira bwo kuba muri Amerika.

 

Ikinyamakuru The Guardian cyatangaje ko mu itangazo rya Kristi Noem, yavuze ko Harvard yaremye ubwoba ku banyeshuri b’Abayahudi kubwo kutamagana ivangura rishingiye ku moko, kandi ko yabaye ‘ikigo cy’ubutasi’ gikorana  na Hamas.

 

Yongeyeho ko kuba abanyeshuri b’abanyamahanga biga muri Harvard atari ibintu by’ibanze.

Iyo kaminuza ishinjwa gukorana na Leta y’u Bushinwa; harimo n’ibikorwa byo gusangira amakuru kandi bivugwa hari ubufatanye bugaragaza guhungabanya umutekano, ibintu Amerika ifata nk’iterabwoba rishingiye ku ikoranabuhanga n’ubutasi.

 

Perezida Donald Trump ku wa 21 Gicurasi 2025, yatangaje ko Harvard ari ahantu hataboneye hafite imvugo z’urwango kandi ko idakwiye gukomeza kugenerwa  inkunga na Leta.

 

Ubuyobozi bwa Harvard bwamaganye byimazeyo icyo cyemezo ndetse buvuga ko buzajyana Leta mu nkiko kugeza izo ngamba zivanweho.

Alan Garber, Umuyobozi Mukuru wa Harvard yavuze ko nta Leta yemerewe gutanga amabwiriza ku myigishirize y’amashuri yigenga kandi icyo cyemezo kigaragaza igitugu.

 

Yagize ati: “Nta Leta cyangwa ishyaka  riri ku butegetsi rikwiye gutanga amabwiriza ku mashuri yigenga ku byo bigisha abanyeshuri cyangwa inzego z’ubushakashatsi bagomba gukora.

 

Icyemezo cya Leta kigaragaza gukoresha igitugu mu mashuri yigenga, aho kubaka uburyo bwo gukemura ikibazo cy’ivangura rishingiye ku moko.”

Yongeyeho ko Harvard yafashe ingamba zo kujurira mu nkiko, kandi ishyigikiye ko abanyeshuri b’abanyamahanga bahiga.

 

Ikaba yijeje abo banyeshuri ko izakomeza kubashyigikira mu bihe bikomeye, kandi  izakora ibishoboka kugira ngo ibarinde igihombo cyose gishobora guterwa n’icyemezo cya Leta.

 

Ikigo cy’Ubushakashatsi (Institutional Research and Analytics) kigaragaraza ko Harvard mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025, yakiriye i abanyeshuri b’abanyamahanga barenga 6,800 baturutse mu bihugu birenga 140 Isi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.