Umunyamakuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Rugaju Reagan [Ndayishimiye Reagan] yatangaje ko ateganya kuzaba umutoza wa shampiyona y’icyiciro mbere mu Rwanda yungirije nyuma y’uko abonye Licence C-CAF.

Uyu munyamakuru ari mu batoza 60 bari ku rwego rwa Licence D itangwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bahawe amahugurwa yo ku rwego rwa Licence C itangwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Afurika, CAF.

 

Nyuma yo guhabwa aya mahugurwa yatsindiye iyi Licence C-CAF. Aganira na InyaRwanda, Rugaju Reagan yavuze ko kuyibona ari ibintu byamushimishije cyane. Yagize ati: ”Kubona Licence C ya CAF byaranshimishije cyane, ndiyumva neza kubera ko ni ikintu numvaga nifuza kuva nabona Licence D.

 

Licence D itangwa na FERWAFA naho licence C-CAF niyo Licence  ibanza mu zo umuntu yakorera ku mugabane w’Afurika. Kuba rero narabashije kubona iya mbere mu zibanzariza izo umuntu yabona ziturutse ku mugabane w’Afurika, hari icyizere ko n’izindi zirimo B na A nazo umuntu yazazishaka. Nishimye rero kimwe n’undi muntu wese wageze ku ntsinzi, kimwe n’undi muntu wese wabonye ikintu cyiza, ni umunezero ni ibyishimo kurinjye n’umuryango wanjye”.

 

Yavuze ko kubona aya mahugurwa umuntu biba bidasobanuye kuba umutoza ahubwo ko bishobora no kugufasha kumenya ibyo abatoza bakora. Ati: ”Buriya ntabwo twigira gusa kuba umutoza. Ushobora kwigira kuba umutoza ariko ntube umutoza gusa bikagufasha kumenya no gusobanukirwa ibyo abatoza bakora.

 

Kumenya umupira ukamenya imikinire wanaba n’umunyamakuru ukaba umunyamakuru ushobora gusesengura neza ibyo warebye. Byaguha n’amahirwe yo gukomeza andi masomo ya siporo atari ukuba umutoza gusa kuko uba ugenda ugira ubumenyi butandukanye. Ushobora no gukora mu bindi birimo n’imiyoborere isanzwe y’umupira bitavuze ko waba umutoza gusa”.

 

Rugaju Reagan yavuze ko atavuga ko afite intego zo kuba umutoza ubungubu bijyanye n’uko akirwana no kwiga aho ari nabyo bizagena icyo azaba. Ati: ”Rero ntabwo navuga ngo mfite intego zo kuba umutoza nk’akazi ubungubu. Ubu ndacyarwana no kwiga icyo nakora wenda ubu ni ukwimenyereza umwuga byoroheje ndi umutoza w’ungirije.

 

Ahubwo ibyo nzakomeza kwiga mu bihe biri imbere nibyo bizajyena icyo nzaba cyo niba nzaba umutoza, niba nzajya mu buyobozi cyangwa niba nzaguma mu itangazamakuru ibintu nk’ibyo. Naho ubundi ibijyanye no gutoza ndabikunda ni akazi mbona keza rwose iyo uri umutoza w’umuhanga uzi umupira biraryoha nyine kubireba”.

 

Uyu munyamakuru yavuze ko yifuza gukorera Licence B ndetse akaba  no kwiga Masters muri siporo gusa avuga ko mu mwaka utaha ateganya gutoza mu cyiciro cya mbere yungirije mu mwaka utaha.

 

Yagize ati: ”Ndifuza gukorera Licence B ariko ndifuza kwiga Master’s muri siporo. Ikizaboneka mbere rero bijyanye n’ubushobozi ni cyo Imana izamfasha gishobora kuzagena ahazaza hanjye ariko kwiga B byo ndabyifuza niyo ntego nayo ngomba kuyikorera.  Ntabwo nifuza kuba umutoza vuba aha ariko ndifuza ko umwaka utaha naba ndi mu cyiciro cya mbere nungirije kuko ndabyemerewe ariko nkabikoresha nk’imenyerezamwuga hanyuma ndacyari mu kazi kanjye kugeza igihe najya mu kandi”.

 

 

Rugaju Reagan yavuze ko ateganya kuzaba umutoza wungirije mu cyiciro cya mbere

Rugaju Reagan yabonye Licence-CAF

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.