Inyandiko Louis Prevost, umuvandimwe wa Papa Léon XIV, yashyize ku mbuga nkoranyambaga zigaragaramo ivangura no kwibasira abanyapolitiki barimo Barack Obama na Nancy Pelosi, zikomeje kurikoroza.

 

Ubutumwa Louis Prevost yakunze gushyira kuri Facebook, bwiganjemo ibitekerezo by’ivangura ndetse yanakunze kwibasira abanyapolitiki bakomeye muri Amerika.

 

Yibasiye abarimo Barack Obama wahoze ari Perezida aho yavuze ko we n’ishyaka ry’Aba-democrates, bashaka gusenya imiyoborere ya Amerika no kuyihindura igihugu gishingiye ku butegetsi bwa gikoloni.

 

Ntiyagarukiye aho, kuko yanavuze ko Nancy Pelosi wahoze ayobora Inteko Nshingamategeko ari “umugore w’inda nini”.

Prevost kandi utaratinyaga kuvuga icyo atekereza, yavuze ko abashyigikiye abaryamana bahuje ibitsina, ari “abantu batari mu murongo wa politiki isobanutse.”

 

Ni ubutumwa uyu mugabo yagiye yandika mu bihe byashize mbere y’uko murumuna we aba Papa.

Icyakoze ubwo Louis Prevost yandikaga ibi byose kuri Facebook ntabwo byateraga impaka cyane, ahubwo byafashe indi ntera ubwo umuvandimwe we, Robert Francis Prevost yabaga Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, ahagabwa izina rya Papa Léon XIV.

 

Iki gihe nibwo inyandiko za Louis Prevost zatangiye kurikoroza, aho benshi banengaga ibitekerezo bye, abandi bakibaza uburyo umuvandimwe wa Papa yandika ibintu nk’ibyo.

 

Mu kwisobanura, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru New York Times, Louis Prevost yemeje ko atandukanye n’umuvandimwe we Papa, kandi ko batemeranya ku bintu bimwe na bimwe, bityo ko abantu batagakwiriye gutangazwa n’ibyo yanditse ku mbuga mu bihe byashize.

 

Nyuma yo kubona ko izi nyandiko ze zikomeje guteza impaka, Louis Prevost yahise azisiba ku mbuga nkoranyambaga.

Yanaje kubisabira imbabazi ubwo yari mu kiganiro cya Piers Morgan Show kuri YouTube.

 

Yagize ati “Sinatekerezaga ko ibyo nashyizeho bizagira ingaruka zikomeye, ariko kuva icyo gihe, ndicuza ibyo navuze”.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.