Hari amakuru avuga ko ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC), ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, ryataye muri yombi umwe mubasirikari b’intasi yari yaroherejwe na Perezida Felix Tshisekedi wa Congo na mugenzi we Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ngo yivugane bmwe mu bayobozi bo muri iryo ihuriro.
Ni amakuru yashyizwe hanze n’umwe mubagize iri huriro rya AFC/M23, aho yatangaje ko iyo ntasi yafatiwe mu bikorwa bifatwa nk’ubugambanyi bwo guhungabanya umutekano w’abuyobozi ba AFC/M23 mu buryo bwihishe.
M ibazwa rye, iyo ntasi yavuze ko Perezida Felix Tshisekedi na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, bashakaga gukoresha inzira z’ibanga kugira ngo basenye ubuyobozi bwa AFC/M23, nyuma yaho ibiganiro by’i Doha bikomeje kwanga gutanga umusaruro ku ruhande rwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Uwatanze aya makuru kandi yanavuze ko amashusho y’iyo ntasi yamaze gufatwa, kandi ko agiye gushyirwa ahagaragara mu minsi mike iri mbere akagaragarizwa itangazamakuru.
Aya makuru aje akurikira itangazo iri huriro rya AFC/M23 ryaraye rishyize hanze, ryamagana amakuru yatangajwe na Teohna Williams, umujyanama mukuru wa Monusco ushinzwe kurinda abasivili, watangaje ko Goma yarushijeho kujya mu byago kuva AFC/M23 yafata uyu mujyi.
Iri tangazo riragira riti: “Ibinyoma byakozwe ku bushake, kugira ngo bateshe agaciro ibikorwa by’ihuriro rya AFC/M23 rimaze kugeraho ndetse no guhungabanya imishyikirano ya Doha.” AFC/M23 ikavuga ko ibyo binyoma bishigikiwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu ndetse n’u bw’u Burundi.
Ni nyuma yaho kandi tariki ya 11 na 12/04/2025, i Goma hagabwe ibitero bigamije guhungabanya umutekano waho, bikemezwa ko ababikoze bari bashigikiwe n’ingabo za Monusco n’iza SADC ziri muri uwo mujyi wa Goma.”
Itangazo rya AFC/M23 rikomeza rivuga ko ari ryo ryashoboye guhagarika ibyo bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u mujyi wa Goma, rigasubiza n’abaturage mu byabo, ndetse rikanagarura amahoro muri Goma no mu nkengero zayo.
Iri huriro rigasaba umuryango mpuzamahanga kutagwa mu mitego y’ibinyoma bya RDC n’abambari bayo barimo u Burundi, ahubwo bakibanda ku gushigikira amahoro arambye n’ubutabera kuri bose, cyane ku baturage ba Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru bagabwaho ibitero n’ingabo za Leta y’i Kinshasa ku bufatanye n’iz’u Burundi.