Inama y’abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere yemeje amasezerano y’ingendo z’indege hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na guverinoma z’ibihugu 12.
Ibihugu ni Eswatini, Guinea, Liberia, Malawi, Mali, Zimbabwe, Georgia, u Bufaransa, Pologne, Oman, Suriname, na Canada.
Amasezerano y’ingendo zo mu kirere hagati y’ibihugu bibiri yemerera serivisi mpuzamahanga zo gutwara abantu n’ibintu mu kirere hagati yabyo.
Aya masezerano atuma imikorere ya serivisi zitwara abantu mu kirere, yorohereza urujya n’uruza rw’abantu, imizigo, ibyoherezwa mu mahanga, n’ibitumizwa mu mahanga, bityo bigashimangira umubano w’ubucuruzi no guteza imbere ubukerarugendo hagati y’u Rwanda n’ibihugu by’abafatanyabikorwa.
Ku wa Mbere, Inama y’Abaminisitiri yanaganiriye ku ngamba zo kuzamura ishoramari ry’abikorera, kongera ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, no kunoza ishoramari rya Leta.
Guverinoma yemeje kandi politiki yo guhanahana amakuru igamije gushyiraho urwego rumwe rwo guhanahana amakuru mu mutekano, neza, kandi byemewe n’amategeko mu bigo bya Leta.
Hemejwe kandi raporo ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu.
Inama y’Abaminisitiri yanemeje iteka rya minisitiri ryerekeye kurindwa na leta k’umwana cyangwa kwemerera umunyamahanga kurera umwana w’umunyarwanda.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi kandi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri imurikagurisha ry’ubuhinzi ku nshuro ya 18, biteganijwe ko rizabera ku Mulindi, i Kigali, kuva ku itariki ya 18 kugeza ku ya 27 Kamena.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda yanamenyesheje Inama y’Abaminisitiri y’Inama ngarukamwaka y’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Ubuziranenge 2025 (ISO), iteganijwe kubera i Kigali kuva ku itariki ya 6 kugeza ku ya 10 Ukwakira.