Mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Muko, Akagari ka Kivugiza, Umudugudu wa Isangano, habaye inkongi y’umuriro yibasiye inyubako yakorerwagamo ubucuruzi butandukanye, irakongoka burundu. Iyi nkongi yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Gicurasi 2025.

 

Iyi nzu yari iy’umuturage witwa Nzamwita Vincent, ikaba yari igizwe n’ibyumba bine byarimo akabari, ububiko bw’inzoga ndetse n’icyumba cyakoreragamo Koperative y’abadozi yitwa Ihogoza Muko. Umuriro wibasiye iyi nyubako wateje igihombo gikomeye, nubwo nta muntu wahasize ubuzima cyangwa ngo akomereke bikomeye.

 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yahamirije IGIHE aya makuru, avuga ko icyateye inkongi kitaramenyekana, ariko ko iperereza ryatangiye.

 

Yagize ati: “Inzu y’ibyumba bine ya Nzamwita Vincent yakorerwagamo akabari, ububiko bw’inzoga ndetse harimo icyumba cyakorerwagamo Koperative y’ubudozi yitwa Ihogoza Muko, yose yafashwe n’inkongi y’umuriro. Gusa Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi y’umuriro rya Musanze ryihutiye kuhagera barazimya. Ntawayigiriyemo ikibazo keretse ibintu byangiritse gusa.”

 

Yakomeje avuga ko ibyangiritse bikiri kubarurwa, ndetse ko iperereza ku cyateye inkongi ryatangiye.

SP Mwiseneza yasabye abaturage kwihugura ku bijyanye n’imikoreshereze ya gaz ikoreshwa mu guteka, kugura ibikoresho bifasha mu kuzimya inkongi no kwiga kubikoresha uko bikwiye.

 

Yibukije kandi abaturage kugira ubwishingizi ku nyubako n’ubucuruzi byabo, kuko impanuka ziza batabiteguye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.