Ku wa Mbere tariki ya 26 Gicurasi 2025, abaganga bo mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), bakoze igikorwa cyihariye cyo gukuramo igiceri mu gifu cy’umwana w’amezi 18 bifashishije uburyo bwa endoscopy, butagombera kubaga.

Uwo mwana yari amaranye ukwezi igiceri mu gifu, aho nyina yavuze ko mbere yari yabwiwe ko azabagwa kugira ngo gikurwemo. Gusa abaganga bo mu ishami ry’indwara zo mu rwungano ngogozi (Gastroenterology) bifashishije akuma gafite camera kinjizwa binyuze mu kanwa, bashoboye kukibona no kukivanamo mu buryo bwihuse kandi butarimo kubaga.

 

Ubu buryo bugezweho bwifashishwa mu kuvura abarwayi mu buryo bubungabunga imibiri yabo, bukaba ari bumwe mu bufasha butuma umurwayi akira vuba kandi akagira ububabare buke. CHUK ishimangira ko serivisi za endoscopy zikomeje gutanga umusaruro mu buvuzi bw’imbere mu gihugu.

 

Iki gikorwa kiratanga icyizere ku babyeyi n’imiryango, kandi kirerekana intambwe ubuvuzi bw’u Rwanda buri guteramo mu gukoresha ikoranabuhanga rihamye kandi ritangije umubiri.

 

 

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.