Thabo Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo kuva mu 1999 kugeza mu 2008 yahamije ko ihuriro AFC/M23 rifite ubushobozi bwo gukura Félix Tshisekedi ku butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko nta bantu benshi afite bamurwanirira.
Mu kiganiro kuri Radio Power FM, Mbeki yasobanuye ko abakoloni basigiye ubutegetsi bwa RDC umurage mubi w’amacakubiri, kandi ko kutawuvaho ni byo bizatuma bukomeza kujegajega.
Yibukije ko Mobutu Sese Seko yakuwe ku butegetsi nyuma yo gufata icyemezo cyo kwambura Abanyamulenge ubwenegihugu bwa RDC, agatangira kubirukana yifashishije umutwe wa Mai Mai.
Ati “Mobutu yafashe icyemezo ku Banyamulenge, Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, ati ‘Aba ntabwo ari Abanye-Congo, bagomba gusubira mu Rwanda’ kugeza ubwo havutse umutwe wa Mai Mai ufite inshingano rukumbi yo kwirukana Abanyamulenge.”
Mbeki yagaragaje ko Tshisekedi na we akomeje gutonesha abo mu ntara za Kasaï, akabiyegereza nk’aho ari bo Banye-Congo bonyine abereye umuyobozi. Yasobanuye ko ibyo birakaza abandi Banye-Congo batuye mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ati “Perezida wa Congo uriho ubu, akomoka muri Kasaï kandi numva abandi Banye-Congo binubira ko yikikije abantu bo mu ntara za Kasaï. Niba rero uheza abandi bantu bo muri Congo, uri kwiheza. Yewe no mu gutanga imyanya mu gisirikare, abantu bo muri Kasai ni bo bayihabwa.”
Leta ya RDC ishinja Joseph Kabila wasimbuwe na Tshisekedi ku butegetsi, ibyaha birimo ubugambanyi, kuba mu mutwe w’ingabo utemewe, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara, nyuma y’aho bivuzwe ko uyu munyapolitiki yasuye umujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23 muri Mata.
Mbeki ati “Ubwo rero Perezida Tshisekedi yicaye ashinjwa ibyo, yicaye i Kinshasa, akavuga ko agiye guhana Kabila kandi Kabila aturuka muri Katanga. Hashingiwe ku mateka, biba bivuze ko abo muri Kasaï badahuje n’abo muri Katanga. Ntabwo azakemura ikibazo muri ubwo buryo.”
Yasobanuye ko AFC/M23 yavutse kugira ngo irwanire Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bakomeje kwamburwa uburenganzira mu gihugu cyabo, kandi ko iri huriro riri gukundwa cyane, rigashyigikirwa, mu gihe Tshisekedi we yanzwe n’abatuye mu bice bitari Kasaï.
Ati “Ni uko M23 yaremwe kandi nyuma y’aho ifashe Goma, igakomereza i Bukavu, bamwe mu Banye-Congo barambwiye bati ‘Perezida icyo ukwiye kumenya ni uko M23 iri kuba umutwe ukunzwe cyane muri Congo kubera ko nk’uko nabivuze, Perezida ari kwikikiza abo muri Kasaï, bisobanuye ko Abanye-Congo basigaye bose batamushyigikiye kubera ko bahejwe.”
Ashingiye ku buryo abarwanyi ba AFC/M23 bakirwa mu bice bafata, Mbeki yagaragaje ko iri huriro rifite ubushobozi bwo gukura Tshisekedi ku butegetsi, ati “Kandi M23 ni wo mutwe wonyine ufite ubushobozi bwo gukura Tshisekedi ku butegetsi. Ni yo mpamvu bakiranwa urugwiro ahantu hose muri Congo.”
Mbeki yagaragaje ko mu gihe ubutegetsi butarandura umurage w’amacakubiri washyizweho n’abakoloni b’Ababiligi, RDC itazigera ibona amahoro.