Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burusiya witwa Andrey Kartapolov, yashinje inzego z’ubutasi gutegura igitero gikomeye cyasenye ikiraro mu gace ka Bryansk kigahitana barindwi, avuga ko ari igikorwa cy’iterabwoba kigamije guca igikuba mu baturage b’u Burusiya no gushotora ubutegetsi bwabwo, mu gihe impande zombi ziteguraga ibiganiro by’amahoro.

 

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, ni bwo habaye impanuka ikomeye ubwo ikiraro cyasenyutse kigwira gari ya moshi yari itwaye abagenzi, abagera kuri barindwi barapfa abandi barenga 97 barakomereka. Hashize amasaha make, ikindi kiraro cya gari ya moshi mu Karere ka Kursk na cyo cyararidutse hakomereka uwari uyitwaye n’umwunganizi we.

 

Depite Andrey Kartapolov, uyobora akanama gashinzwe igisirikare mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burusiya, yabwiye ikinyamakuru SHOT ko “Ibi bigaragara ko ari ibikorwa byakozwe n’inzego z’ubutasi za Ukraine…Ibimenyetso byose bigaragaza ko Ukraine ari igihugu cy’ibyihebe.”

 

Yakomeje avuga ko ibitero byabaye bidafite agaciro mu rwego rwa gisirikare, ahubwo bigamije gutuma u Burusiya burushaho kurakara no gutera ubwoba abaturage, avuga ko inzego z’umutekano z’u Burusiya zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri n’icyateye ibi bitero.

 

Yagize ati “Ibi byose ni uburyo bwo gushotora u Burusiya mu buryo bw’ubugome, hagamijwe gutera ubwoba abaturage no gutuma igihugu gikora ibidakwiriye mbere y’ibiganiro. Ariko ntibizabahira.”

 

Komite ishinzwe iperereza mu Burusiya na yo yasohoye itangazo ku Cyumweru rivuga ko ibyo biraro byombi byaturikijwe.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.