Umusore wo mu Karere ka Rutsiro wacukuraga amabuye y’agaciro, afunzwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 12, amusanze mu ishyamba aho yari ari gutashya inkwi zo gucana, akabanza kumushukisha ikigage kikamusinziriza, ubundi akabona kumufata ku ngufu.
Ibi byabereye mu Murenge wa Rusebeya, Akagari ka Ruronde mu Mudugudu wa Nyamibombwe, aho icyaha akekwaho yagikoze kuri iyi tariki ya 1 Kamena, ariko atabwa muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 2 Kamena 2025.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusebeya, Niyodusenga Jules mu kiganiro na IGIHE, yahamije aya makuru.
Ati “Abana bari bagiye gutashya inkwi zo gucana ari babiri hafi y’ahacukurwa amabuye y’agaciro, bahasanga Nkundiye abaha ku kigage basa nk’abasinda, abereka aho baba baryamye, umwe akanguka amuri hejuru arimo kumusambanya.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uwo mwana yaje kubivuga, ari nabwo uyu musore yatawe muri yombi. Ati “Umwana umwe n’ubwo ari we uvuga ko yasambanyijwe, bose bahise bajyanwa kwa muganga ngo bitabweho na muganga.”
Niyodusenga yaboneyeho kwibutsa ababyeyi kuba hafi y’abana, cyane cyane abakobwa, bakabigisha kwirinda ibishuko.
Ukekwaho iki cyaha afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Rusebeya.