Umushakashatsi ku mateka akaba n’umupadiri wa Paruwasi ya Kabgayi, Padiri Hildebrand Karangwa, yandikiye Musenyeri Mbonyintege Smaragde amushinja kunenga mu ruhame ubushakashatsi akora ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko Musenyeri Mbonyintege abitera utwatsi.

 

Ibaruwa ifunguye Padiri Karangwa yandikiye Musenyeri Mbonyintege uri mu kiruhuko cy’izabukuru, ku wa 2 Kamena 2025, igaragaza ko yagiye “annyega” kenshi ibikorwa by’ubushakashatsi Karangwa yakoze ku mateka y’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Igira iti “Kuba ndi umushakashatsi mu mateka ntabwo ari ibintu nihangishijeho kandi umupfumu arangwa n’impinga. Gusa muri mu bantu bibuza amahwemo ndetse mukabivuga mu ruhame nkuko ngiye kubaha ingero z’aho mwabikoreye.”

 

Padiri Karangwa yavuze ko yanditse ku mateka ya Parmehutu nk’imwe mu nkomoko ya Jenoside, ariko igitabo kikimara gusohoka mu icapwa ryacyo rya mbere, ku wa 29 Ugushyingo 2020, ku Cyumweru “maze iminsi mike nsobanuye ubushakashatsi mu itangazamakuru, mwasomye misa ya mbere muri Bazilika mu buryo butunguranye. Mu kuyisoza mwafashe ijambo niyumvira muti ‘bakirisitu, mumaze iminsi mwumva abantu bavuga Parmehutu n’Abalejiyo ! Nimubareke basakuze…”

 

Padiri Karangwa kandi yagaragaje ko Padiri Yohani Berekimasi Gasasira ushinzwe roho z’abaseminari bato i Kabgayi, wari mu bahawe inshingano zo gutegura igikorwa cyo ku wa 23 Gicurasi 2023 cyo kwibuka Abatutsi bahungiye ku musozi wa Kabgayi, aherutse kumugaragariza umujinya mu ruhame, imbere y’abahamya batatu amuziza ko agiye gutanga ikiganiro mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Komisiyo yari ishinzwe gutegura igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yasabye Padiri Karangwa gutegura ikiganiro ku mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, we ahita abasaba kutazagira uwo babibwira kuko ngo byari gukurura impaka zitari ngombwa.

 

Ati “Mu gitondo cyo ku itariki 23 Gicurasi 2023 mu gihe bandikaga izina ryanjye kuri gahunda y’umunsi, padiri Yohani Berekimasi Gasasira akimara kubimenya yahise avuga ko padiri Karangwa Hildebrand atamushaka ndetse abategeka gushaka undi utanga ikiganiro mu maguru mashya. Bamubajije icyo ampoye banamubwira ko maze igihe mbizi wa mupadiri ababwira ko atamushaka. Bamubwiye gushaka undi utanga ikiganiro aramanjirwa.”

 

Padiri Karangwa avuga ko mugenzi we Gasasira yumva ushobora gutungura umuntu agahita atanga ikiganiro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Iyi myifatire y’uyu mupadiri n’umurezi mu Iseminari nto yarantunguye kandi ntabwo ihwitse ku birebana no kwibuka Jenoside. Gusa nyine ngo umwera uturutse ibukuru…”

 

Avuga ko aya marangamutima afite aho ahuriye na Musenyeri Mbonyintege kuko tariki 10 Gicurasi 2025 ubwo bari mu munsi Mukuru wa Seminari nto ya Kabgayi, hari ubutumwa yahaye Umufurere witwa Akimana Innocent hari abandi bapadiri 10, busa no kumutuma kuri Padiri Karangwa.

Ati “Mukabikora ari nko kumuntumaho mwibagiwe ko mutakiri umwepisikopi wanjye.”

 

Furere Akimana ngo yahamagawe na Musenyeri Mbonyintege amubaza ibyo we na Padiri Karangwa bigisha abaseminari.

Ibaruwa ivuga ko Mbonyinte yavuze ngo “biriya ni bintu by’amateka avuga imbere y’abanyeshuri ni ibiki? Uriya namugiriye inama arananira. Azagirana ibibazo n’abapadiri bagenzi be ndetse n’abepisikopi. Hari abantu bamushuka…”

 

Musenyeri Smaragde Mbonyintege yavuze ko iyi baruwa yayibonye ariko ibiyikubiyemo atabizi.

Ati “Kimwe n’ibindi byinshi byanditsemo simbizi.”

 

Padiri Karangwa yatangaje ko igituma Musenyeri Mbonyintege atemera ubushakashatsi bwe bikomoka ku kutemera uruhare rwa Musenyeri Perraudin mu mizi y’ingengabitekerezo ya Jenoside.

 

Ati “Ikintu atemera ni uruhare rwa [Musenyeri] Perraudin. Ntabwo yemera ko yakoze nabi ndetse we ibi tuvuga mu mateka we ntabyemera kandi ntatange impamvu.”

 

Tuzabikemura mu gipadiri

 

Musenyeri Mbonyintege yahamije ko Umwepisikopi afasha abapadiri aho kubarwanya.

Ati “Nta mwepisikopi urwanya umupadiri, turabakunda tukabafasha nta kindi.”

 

Mbonyintege utashakaga kuvuga byinshi kuri iyi ngingo yavuze ko abapadiri n’abepisikopi bafite uburyo bwabo bakoranamo butari ku karubanda.

Ati “Ikintu mugomba kumenya ni imikorere y’umwepisikopi n’umupadiri we. Tugira uko dukorana rero n’uko tuvugana. We iyo abishyize hanze, kandi ibyo ashyira hanze ntabwo ari ibintu bihishe kuko ni ibintu yigishije kandi yanditse.”

 

Ibaruwa ya Padiri Karangwa igaragaramo amagambo akarishye aho abaza Musenyeri Mbonyintege ati “murashya mwarura iki? […] mwaretse Umwepisikopi wanjye akaba ari we uhangayika mwe mukajya mu kiruhuko cy’izabukuru.”

 

Gusa Musenyeri Mbonyintege yirinze kugaragaza amateka Padiri Karangwa yigisha batemeranywaho ariko ahamya ko ikibazo cy’imyitwarire ya Karangwa bazagikemura mu buryo bwabo.

 

Ati “Ntacyo nakubwira, ni umupadiri tuziranye tuzabikora mu gipadiri cyacu.”

Padiri Karangwa yavuze ko ibyo yavuze yabanje kubitekerezaho ku buryo Musenyeri Mbonyintege yumvise ari ikinyoma yamunyomoza.

Ati “Nashyizemo amazina yabo nibabihakana azandege ko atari byo.”

 

Yahamije ko nta mategeko ya Kiliziya yishe, ndetse ko ibyo yanditse biri mu izina rye ku buryo nta kibazo byatera ku bakirisitu basanzwe.

 

Papa Yohani Pawulo II yasabye Abepisikopi b’u Rwanda kutihunza amateka

 

Padiri Karangwa yashimangiye ko mu nama yabereye i Roma ku wa 18 Ugushyingo 1998, Papa Yohani Pawulo II ngo yasabye Abepisikopi bo mu Rwanda kudahunga amateka y’igihugu cyabo ahubwo bagahangana na yo.

 

 

Ati “Papa Yohani Pawulo II atarapfa yaravuze ati ‘Bepisikopi bo mu Rwanda mwitinya guhangana n’amateka y’ibyabaye iwanyu’.”

Yavuze ko we ari gukurikiza izo mpanuro za Papa Yohani Pawulo II.

 

Musenyeri Perraudin ni muntu ki kuri Musenyeri Mbonyintege?

 

Musenyeri Mbonyintege yagiranye mu mpera za 2024 yavuze ko Musenyeri Perraudin yageze mu Rwanda akunda gukora “afata n’intego tugenderaho ya Caritas, urukundo mbere ya byose. Hari abatabyemera ko hari urwo agira, ariko afite uko arufite, uko ateye.”

 

Ati “Yabaye rero Umwepisikopi wageze hano mu Rwanda barimo gushyira imbere ingengabiterezo ya rubanda rugufi, ni yo yinjiyemo hano mu Rwanda, ajya muri urwo ruhande.”

 

“Yari afite impamvu zituma abikora, abamubanjirije; Hilti ntiyigeze abijyamo, yari umuntu ukunda Abanyarwanda. Musenyeri Classe aje, uko amateka agenda akura, yinjira mu muryango w’ibwami kandi bigizwemo uruhare n’abakuru be.”

 

Musenyeri Mbonyintege yavuze ko Musenyeri Perraudin yageze mu Rwanda hari kubakwa ikintu “cya Hutu na Tutsi, gihita cyinjiramo gutyo. Perraudin rero aje, agwa imbere y’icyo gitekerezo yahasanze, agira ngo arabikosora na we agwa ahandi, we ajya inyuma ya rubanda rugufi.”

 

Mbonyintege avuga ko kuri Perraudin rubanda rugufi yamufataga nk’Umuhutu ariko “n’Umututsi yasangaga ari umukene, na we yabaga ari muri rubanda rugufi, yabaga ari Umuhutu mu myumvire ye. Aho hantu yagiye ahakora amakosa.”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.