Umuhuzabikorwa w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ribarizwamo M23, yatangaje ko mu gihe cya vuba kiri imbere uyu mutwe ari wo uzasimbura Igisirikare cya RDC cyamaze gusenyuka.
Nangaa yabitangarije mu kiganiro aheruka kugirana n’umushakashatsi Alaix Destexhe.
Uyu munyapolitiki wahoze akuriye Komisiyo y’Amatora muri RDC, yasezeranyije abanye-Congo ko AFC iriho ku bwabo ndetse ikanaba amizero yabo.
Nangaa yavuze ko AFC/M23 kuri ubu ari umutima w’Igisirikare cya RDC cyamaze gusenyuka, ndetse ko mu gihe cya vuba izagisimbura.
Ati: “Igisirikare cyamaze gusenyuka, hari umutima w’icyo gisirikare kuri ubu urimo kugenda ukomera; Igisirikare cy’umwuga kizi gukora intambara. Nkeje Umugaba Mukuru wacyo akanaba umuyobozi wacyo, Gén. Makenga. Iki ni cyo gisirikare cyo mu minsi ya vuba cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Nangaa kandi yijeje abanye-Congo ko ikibazo cy’umutekano kiza imbere mu bibabangamiye; by’umwihariko ubwicanyi bukorerwa mu bice bitandukanye by’igihugu AFC yiteguye kubishakira umuti.