Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahaye indabyo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Thérèse Wagner Kayikwamba, nk’uburyo bwo kumushimira.
Tshisekedi yatunguriye Kayikwamba mu nama y’abaminisitiri yaraye ibereye mu biro bye.
Muri iyi nama, Perezida wa RDC yashimye icyo yise intambwe ifatika igihugu cye kimaze gutera ku ruhando rwa dipolomasi mpuzamahanga, “by’umwihariko mu rwego rw’umutekano muke wo mu burasirazuba bw’igihugu ndetse n’ibitero bya dipolomasi byakozwe mu guhashya igitero cy’u Rwanda.”
Yunzemo ati: “Amabwiriza yaratanzwe, umusaruro uraboneka” mbere yo kugaragaza Kayikwamba nk’”intwari nyayo.”
Tshisekedi yahaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga we indabyo, nyuma y’igihe uyu mugore azenguruka hirya no hino ku Isi atakambira amahanga ngo afatire u Rwanda ibihano, kubera ibirego Kinshasa irushinja byo kuba rushyigikiye umutwe wa M23.
Ni ibirego byashyigikiwe n’ibihugu byiganjemo ibyo mu burengerazuba bw’Isi, ku buryo bimwe muri byo byafatiye u Rwanda ibihano, ari na ko birwotsa igitutu birusaba “guhagarika ubufasha kuri M23 no kuvana ingabo zarwo ku butaka bwa RDC”.
U Rwanda rwakunze kwamagana imyitwarire ya biriya bihugu irangwa no gufata uruhande, aho gukemura impamvumuzi zatumye amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC abaho.
Kuri ubu rwo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bimaze igihe mu biganiro bigamije guhoshya umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi, ndetse ibihugu byombi birateganya gusinyana amasezerano y’amahoro azashyirwaho umukono mu minsi iri imbere, ku buhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.