Itegeko rishya ryasuzumwe na Sena ya Amerika rigamije gukomanyiriza u Burusiya, ryasubitswe kubera ko Perezida Trump abona igihe cyo kurishyira mu bikorwa kitaragera.

 

Ni itegeko ryari gusiga hashyizweho umusoro wa 500% ku bihugu byose bigura mu Burusiya ingufu, Uranium, ndetse n’andi mabuye y’agaciro, rikaba ryari rishyigikiwe n’Abasenateri bagera kuri 80, ibyo Bloomberg yatangaje ko bari bahagije kugira ngo ryemezwe, gusa Abasenateri baracyifashe banga kuvuguruza Umukuru w’Igihugu.

 

Mu ntangiriro z’iki cyumweru Trump yari yavuze ko atarabasha no kunyuza amso muri iryo tegeko avuga ko ari ngombwa ko ibyo bihano byazashyirwaho mu gihe gikwiriye, ibintu byatumye abagize Inteko Ishinga Amategeko bahita bagenza make mu kwemeza iryo tegeko.

 

Senateri Lindsay Graham wari wazanya umushinga w’iryo tegeko yari yavuze ko yifuza ko ryatorwa mbere y’inama ya G7 izabera muri Canada ku wa 15-17 Kamena, ariko kuri ubu bisa n’ibyabaye bigenjeje make.

 

 

Senateri Lindsay Graham ni we watangije umushinga w’iri tegeko