Mu Burusiya hakozwe ubushakashatsi, abaturage basabwa kuvuga igihugu babona kibabangamiye cyangwa se kitababaniye neza. Ubusanzwe, uwo mwanya wari umazeho imyaka myinshi Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko kuri iyi nshuro siko biri. Icyo gihugu cyabaye u Budage.

 

Ni ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyitwa Levada Center giterwa inkunga n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

Ubusanzwe, Amerika yari ku mwanya wa mbere mu myaka 13 ishize nk’igihugu Abarusiya bavuga ko kibabaniye nabi. Ubu yageze ku mwanya wa Kane.

40% by’abitabiriye ubushakashatsi bavuze ko Amerika iri mu bihugu bifatwa nk’abanzi b’u Burusiya, ibyo bikaba ari igabanuka rya 36% ugereranyije n’umwaka ushize.

 

Imyumvire ku bijyanye na Amerika yahindutse ubwo Donald Trump yagarukaga ku butegetsi.

Nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza, u Budage ubu ni bwo bufatwa nk’igihugu cya mbere kireba nabi u Burusiya aho 56% by’ababajijwe ari uko babibona, bukurikirwa n’u Bwongereza (49%) na Ukraine (43%).

 

Mbere y’uko intambara yo muri Ukraine ikaza umurego muri Gashyantare 2022, 16% gusa by’Abarusiya nibo bafataga u Budage nk’umwanzi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.