Alain Destexhe yatangaje ko kuva FDLR yatangira guterwa inkunga byuzuye n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umubare n’ubushobozi bwabo byikubye kabiro.

 

Alain Destexhe yabaye Senateri mu Bubiligi kuva mu 1995 kugeza mu 2011 n’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango MSF (Médecins sans frontières) w’abaganga batagira umupaka.

 

Amaze iminsi ari gusura ibice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwa Congo kugira ngo yihere ijisho uko umwuka umeze, aho kugendera ku bandi rimwe na rimwe batanga ibitekerezo bibereye mu bilometero ibihumbi n’ibihumbi batarakandagiza ikirenge aho bibera.

 

Yavuze ko ubwo yari i Goma muri Kivu y’Amajyaruguru yakusanyije ubuhamya butandukanye bujyanye na FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

 

Ati “Umubare wabo wikubye kabiri nyuma y’uko FDLR yahawe intwaro n’inkunga y’ibindi bikoresho na Félix Tshisekedi kugira ngo imufashe kurwanya M23.”

 

Yavuze ko guhashya FDLR ari ikintu gikomeye cyane na cyane ko uwo mutwe ukomeje kwakira inkunga zo mu buryo bwose ziturutse mu miryango ivuga ko iharanira uburenganzira bwa muntu yo mu Burayi.

 

Ati “Ni ibintu bigoye cyane ndetse bitanashoboka. Kugira ngo FDLR ihashywe ni uko hakorwa amavugurura hagakorwa FARDC nshya.”

Destexhe yavuze ko FDLR yiyubatse ndetse igendera ku murongo kurusha uko FARDC imeze, ibigaragaza ko abanenga ubushobozi bwayo baba bigiza nkana cyangwa bavuga ibyo batazi.

 

Imikoranire ya hafi ya FDLR na FARDC ihamywa n’umwe mu bahatiriwe kwinjira muri uyu mutwe ku myaka 12 wamazemo imyaka itandatu.

Uyu mwana yasobanuye ko kuva mu 2022 nyuma y’amezi make M23 yongere kubura umutwe, yahembwaga 120$ (arenga 170 Frw) ku kwezi nk’umushahara watangwaga na FARDC.

 

Uyu musirikare wari ufite ipeti rya Caporal arakomeza ati “Nka FDLR twatangiye ubufatanye na FARDC mu 2020 ariko twatangiye guhembwa mu 2022. Twahabwaga na Leta ya RDC/FARDC amafunguro, umutsima, imyumbati, ibishyimbo, ndetse yaduhaga n’imyambaro, impuzankano, intwaro n’amasasu ni Leta yabiduhaga, byose ni Leta yabiduhaga.”

 

Ubundi buhamya bugarahaza uburyo FDLR na FARDC ari nk’agati k’inkubirane ni ubw’umusirikare wari ufite ipeti rya Captaine wari ushinzwe kurinda Ikirombe cya Rubaya kimwe mu bivamo amabuye y’agaciro ya Coltan menshi ku Isi.

 

Uyu musirikare waganiriye na Alain Destexhe, yavuze ko FARDC, FDLR na Wazalendo bari nk’abavandimwe kuko bakoranaga byuzuye mu kurwanya Abanye-Congo bo muri M23.

 

Yagaragaje ko basangiraga ibikoresho nk’imbunda ziremereye, indege z’intambara nka za kajugujugu, bagafatira ibyemezo hamwe ndetse bakanarwanira hamwe.

Ati “Nabaye Komanda wa Kompanyi ya Gatatu i Rubaya. Icyo gihe twari kumwe n’abo muri FDLR, Wazalendo na FARDC. Twari kumwe, twarakoranaga, twagiraga impuzankano imwe, tukarya bimwe, tugasangira. Hari kajugujugu ebyiri zatuzaniraga ibiryo, zivuye muri Kivu y’Amajyepfo. Iyo byahageraga, FDLR, Wazalendo na FARDC twoherezaga abajya kubifata.”

 

Alain Destexhe agaragaza ko biteye inkeke kubona uburyo hafi imyaka irenga 30 FDLR yinjijwe byuzuye mu Ngabo za Congo ndetse no mu myanya y’ubuyobozi n’ifata ibyemezo na cyane ko bafatwa nk’abakomeye kurusha n’abo muri FARDC.

 

Ati “Umuryango Mpuzamahanga wemeje ko FDLR ari umutwe w’iterabwoba, ukomeje kwinangira ku ngaruka uko gushyirwa mu ngabo za RDC gushobora gutera.”

 

Nubwo Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje gutotezwa kwicwa no kwima uburenganzira ku gihugu cyabo kuva kera, abakoze Jenoside bahungiye mu Burasirazuba bwa Congo bongeje ikibatsi mu muriro.

 

Ubutegetsi bwa RDC na bwo bwahaye ikaze abo bari bamunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside, bakomeza kuyikwirakwiza mu Karere, ariko Abanye-Congo bagirirwa nabi ibyatumye M23 yegura intwaro ngo ihagarike ako karengane.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.