Kuva mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kamena, Israel iri kugaba ibitero karahabutaka kuri Iran yise ‘Operation Rising Lion’.

Amakuru avuga ko muri ibi bitero, Israel yarashe ahantu hatandukanye i Tehran mu murwa mukuru wa Iran, ndetse no ku bigo by’iki gihugu bitunganya ingufu za kirimbuzi.

 

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko ibitero byabo “byakubise umutima wa gahunda yo kwigizwaho ingufu kirimbuzi, kandi bizafata iminsi myinshi ishoboka”.

 

Asobanura impamvu y’ibi bitero, Netanyahu yavuze ko Iran iteye ikibazo “kubaho kwa Israel”.

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, we yavuze ko Israel mu gukora iki gitero “yiteguriye ubwayo akaga gakomeye, izabona nta kabuza”.

 

Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatanu ni bwo i Tehran hatangiye kumvikana urusaku rw’ibintu biturika.

Nyuma gato, Minisiteri y’Ingabo za Israel yahise itangaza ko irimo kurasa muri Iran, ndetse itangaza ibihe bidasanzwe muri Israel kuko ibitero byo kwihimura bya Iran byitezwe “vuba bishoboka”.

 

Indege z’intambara bivugwa ko zirimo za F-35 za Israel ni zo zatunguye Iran zitangira gusuka ibisasu mu bice bitandukanye by’iki gihugu.

Televiziyo ya leta ya Iran yatangaje ko ibitero bya Israel birimo no kwibasira ibice bituwe n’abaturage ndetse hari abamaze kwicwa na byo barimo n’abana.

 

Hagati aho Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabwiye FOX News ko nta ruhare igihugu cye gifite muri biriya bitero.

Trump icyakora yashimangiye ko “Iran ntishobora kugira igisasu kirimbuzi kandi twizeye gusubira ku meza y’ibiganiro. Tuzareba. Hari abantu benshi mu butegetsi [bwa Iran] batazagaruka”.

 

Yunzemo ko Amerika izafasha mu gutabara Israel mu gihe Iran yaba itangiye kwihimura.

Televiziyo ya Iran yatangaje ko Icyicaro Gikuru cy’ingabo za Iran mu murwa mukuru Tehran cyarashweho muri ibi bitero bya Israel.

 

Amakuru avuga ko Hossein Salami wari Umugaba Mukuru w’igisirikare cya Iran kizwi nka Islamic Revolutionary Guard Corps yiciwe muri biriya bitero.

Maj. Gen Hossein Salami birashoboka ko ari we muntu ukomeye cyane kugeza ubu wishwe n’ibi bitero.

Salami ni na we wari Umugaba w’Ingabo za Iran mu mwaka ushize, ubwo Iran yagabaga ibitero bya mbere bya gisirikare kuri Israel ikoresheje drones zirenga 300 na za misile.

 

Mu gihe umwuka wari mubi cyane muri iyi minsi, ku wa Kane Salami yavuze ko Iran “yiteguye byuzuye ibintu byose bishoboka”.

Ati: “Umwanzi atekereza ko yarwana na Iran nk’uko arwana n’Abanyepalestina batabasha kwirengera kuko bagoswe na Israel. Twe tuzi intambara kandi dufite inararibonye”.

 

Ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko hari n’abandi bategetsi bapfuye, barimo Maj. Gen Mohammad Bagheri wari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka za Iran.

 

Amakuru ava mu gisirikare cya Israel avuga kandi ko hari n’abahanga muri siyanse ba Iran bapfuye, ubwo ibigo by’ingufu kirimbuzi za Iran byaraswagaho.

 

Aba barimo Fereydoon Abbasi, wahoze ari umukuru w’Ikigo cya leta ya Iran cy’ingufu kirimbuzi.

Undi byemejwe ko yishwe ni Mohammad Mehdi Tehranchi, umukuru wa Islamic Azad University y’i Tehran.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.