Mu karere ka Rulindo, umurenge wa Mbogo, akagari ka Mushali, mu mudugudu wa Nyakabuye, haravugwa inkuru y’umugore witwa Mukantagwera Janvière uri gutabaza ubuyobozi, avuga ko yasambanyijwe ku ngufu na musaza we, Ntaganda Evariste.

 

Mukantagwera avuga ko ibyabaye byabereye iwe mu rugo ku wa Kabiri, tariki ya 5 Kamena 2025, ubwo bari bagiye basangira inzoga mbere yo gutaha. Ngo bageze iwe mu masaha ya saa saba z’ijoro, Ntaganda amusaba ko baganira, ariko nyuma amusambanya ku ngufu. Uwo mugore avuga ko ibi byamugizeho ingaruka zikomeye ku mubiri no ku buzima bwo mu mutwe, kuko “yari amaze imyaka 25 atagira umugabo.”

 

Iby’iki kibazo byatangiye kumenyekana ubwo byajyaga imbere y’Inteko y’abaturage mu cyumweru gishize. Umukuru w’Umudugudu wa Nyakabuye, Niyigena Emmanuel, yemeje ko ubwo batabazwaga nk’ubuyobozi, bageze kwa Mukantagwera basanga Ntaganda yamufungiranye mu nzu, uwo mugore arimo avuza induru.

 

Ubwo yagezwaga imbere y’iyo nteko, Ntaganda yahakanye ibyo ashinjwa, n’ubwo yemeye ko yageze kwa mushiki we ndetse baganiriye ijoro ryose.

 

Nyuma y’iryo perereza ry’imbere mu mudugudu, Mukantagwera yavuze ko atanyuzwe n’uko ikibazo cyakemuwe, bityo afata icyemezo cyo kukigeza ku rwego rw’umurenge wa Mbogo.

 

Amakuru Bwiza yabonye yemeza ko ubuyobozi bw’umurenge bwahamagaje Ntaganda ku wa Kabiri w’icyumweru gishize kugira ngo abisobanure. Gusa, Nyirumuringa Pierre Damien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbogo, yanze kugira icyo abivugaho ubwo twamwegereye, ahitamo kutagira icyo atangaza.

 

 

Mu gihe iperereza rikomeje, amakuru mashya yemeza ko Ntaganda Evariste yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa Gatatu, tariki ya 11 Kamena 2025.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.