Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yigambye ko Ingabo z’igihugu cye zasubije inyuma Ingabo z’u Burusiya mu gace ka Andriivka, zikabasha kukisubiza.
Muri aka gace, bivugwa ko hari Ingabo z’u Burusiya zirenga ibihumbi 50, aho zari zihanganye n’iza Ukraine ku rugamba rufite umurongo urenga ibilometero 1000.
Uyu muyobozi yavuze ko izi ngabo zakumiriye ingabo z’u Burusiya zifuza kwinjira mu gace ka Sumy, Umujyi bivugwa ko u Burusiya bwifuza kwigarurira bitewe n’uburyo wifashishwa cyane na Ukraine mu bitero karundura byibasira Ingabo z’u Burusiya.
U Burusiya bushoboye kwinjira aha mu gace ka Sumy, byabuha inzira yoroshye igera mu Mujyi wa Kharkiv, ari naho iki gihugu cyifuza kwigarurira bitarenze iyi mpeshyi.
Ku rundi ruhande, Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya yigambye kwigarurira agace ka Zelenyi Kut, mu Majyepfo ya Pokrovsk.
