Leta ya Iran yasabye ibihugu bituranye byo mu kigobe cya Perisi (Qatar, Arabia Saudite na Oman) kugira uruhare mu gusaba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, gushyira igitutu kuri Israel kugira ngo ihagarike ibitero, nk’uko byatangajwe na Reuters ishingiye ku makuru yaturutse ku bayobozi babiri b’Abanya-Iran n’abandi batatu bo mu karere.
Iran yatangaje ko yiteguye kugaragaza ubworoherane mu biganiro ku ngufu za kirimbuzi (nucléaire) mu gihe habaho ihagarikwa ry’ibitero hagati yayo na Israel.
Raporo igaragaza ko abayobozi bo mu bihugu byo mu Kigobe cya Perisi ndetse n’abadipolomate bakomeye bagiye bagirana ibiganiro bihoraho kuva mu mpera z’icyumweru, bagamije kubuza ko intambara y’ubwumvikane buke hagati ya Iran na Israel yaguka ikagera ku rwego rwo kurimbura akarere kose.
Umwe mu bayobozi b’Abanya-Iran yabwiye Reuters ati:
“Iran yiteguye kumvikana mu biganiro bya nucléaire, ariko ibyo byose bizashoboka ari uko habayeho ihagarikwa ry’ibitero.”
Amakuru yemeza ko Qatar, Oman na Arabia Saudite basabye Washington kongera gutangiza ibiganiro bya nucléaire n’Iran, ndetse no gushyira igitutu kuri Israel ngo ihagarike ibitero bihoraho.
Nubwo Iran yagiye mu biganiro n’ibi bihugu by’abahuza, yagaragaje ko itazajya mu biganiro na Amerika mu gihe igikomeje guterwa, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi bo mu karere.
Iran yabwiye abo bahuza ko ibiganiro bikomeye bizatangira ari uko isoje ibikorwa byo kwihorera ku bitero Israel yayigabyeho.