Perezida Donal Trump wari wavuze ko atazivanga mu ntambara yasabye abuturage bo ku murwa mukuru wa Iran kuva mu nzira.

Ku rukuta atambutsaho ibitekerezo (Truth Social), Perezida Donald Trump yanditse ati “Buri wese akwiye kuva i Tehran nonaha.”

 

 

Abayobozi ba Israel na bo basabye abaturage batuye i Tehran kuva ahantu hegereye ibikorwa remezo bya Leta.

Intambara ya Israel na Iran ifashe umunsi wa Gatanu. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere Iran yohereje ibisasu muri Israel kugeza ubu ntiharamenyekana abo byahitanye.

 

 

Perezida Donald Trump avuga ko Iran yakabaye yarasinye amasezerano ajyanye n’intwaro kirimbuzi mu biganiro byari biteganyijwe hagati ya America na Iran.

 

 

Trump yanditse ati “Mu magambo yoroshye IRAN NTABWO ISHOBORA GUTUNGA INTWARO KIRIMBUZI”. Yongeraho ati “Narabivuze kenshi kandi mbisubiramo!”

 

 

Asoza agira ati “Buri wese akwiye kuva i Tehran ako kanya.”

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu mu ijambo yavuze yasabye America gufasha Israel, avuga ko kuba Iran itera Tel Aviv vuba izatera Washington.

 

 

Amakuru avuga ko muri iri joro Israel yakomeje kugaba ibitero ku murwa mukuru Tehran. Minisitiri w’Intebe wa Israel yavuze ko gahunda ari uguhindura ubutegetsi bwa Iran, ndetse no kwica Umuyobozi w’Ikirenga, Ayatollah ali Khamenei kuko ngo ikibazo cyaba kirangiye.

 

 

Iran yavuze ko America nifasha Israel izayigabaho ibitero.

Kugeza ubu America yahakanaga ko itari kumwe na Israel mu ntambara, ariko amakuru Iran yashyize hanze ni uko America yafashije Israel mu kuyiha amakuru ubwo yateraga Iran, ndetse ngo yayifashije muri icyo gitero.

 

 

Amerika kandi yakoresheje ibikoresho byayo mu kuzimya ibisasu Iran yohereje muri Israel.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.