Abagabo babiri batambutsa ibiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Dawa Rwanda TV’, usanzwe unyuzwaho inyigisho zitandukanye z’idini ya Islam, batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

 

RIB yatangaje ko bakurikiranyweho ibyaha birimo gutangaza amakuru y’ibihuha, bakoresheje imvugo zigamije gukurura amacakubiri no guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

 

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko abo bagabo bafashwe ku wa 10 Kamena 2025.

Yavuze ko batawe muri yombi ku bufatanye bwa RIB na Polisi y’Igihugu, bakekwaho gukora ibyaha banyujije mu biganiro bacishaga kuri shene yabo ya YouTube yitwa ‘Dawa Rwanda TV’.

 

Ati: “Bagamije gukwirakwiza amakuru y’ibihuha, bakoresheje imvugo zishobora gukurura amacakubiri no guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.”

 

Dr Murangira yibukije abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda kuzikoresha mu bikorwa bisenya ubumwe bw’Abanyarwanda cyangwa ibindi bikorwa bigize ibyaha.

Ati: “Ahubwo zikwiye gukoreshwa mu buryo bwubaka kandi bwubahiriza amategeko,” nk’uko yabibwiye IGIHE.

Ubu abatawe muri yombi bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Remera, mu gihe iperereza rigikomeje ku byaha bakurikiranyweho.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.