Constant Mutamba Tungunga wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabwiye Perezida Félix Tshisekedi ko umugambi wo kumukurikirana mu butabera wateguriwe i Kigali.

 

Kuva muri Gicurasi 2025, Umushinjacyaha Mukuru mu rukiko rusesa imanza rwa RDC, akurikiranye kuri Mutamba icyaha cyo kunyereza miliyoni 19 z’Amadolari zateganyijwe mu mushinga wo kubaka Gereza ya Kisangani mu Ntara ya Tshopo.

 

Ubwo Mutamba yageraga imbere ya Komisiyo yihariye y’Inteko Ishinga Amategeko yari ishinzwe gukurikirana dosiye ye, yemeye ko koko miliyoni 19 z’Amadolari zabuze, asobanura ko zayoberejwe kuri konti y’ikigo cya baringa, aboneraho gusaba imbabazi.

 

Ubushinjacyaha bwahase Mutamba ibibazo, nyuma bugaragaza ko ibisobanuro yatanze byabufashije kubona andi makuru y’uburyo icyaha cyakozwe.

Mu gihe Mutamba ategereje kuburanishwa, yashyikirije Perezida Tshisekedi ubwegure bwe tariki ya 17 Kamena 2025, amwibutsa ko mu gihe kirenga umwaka yari amaze ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera yakoze byinshi byiza, bituma abantu batangira kumurwanya.

 

Yagize ati “Ku bw’ibyago, mu gihe umusirikare wawe w’umwizerwa nari nariyemeje gukurikirana abayobozi bakuru ba AFC/M23, naciwe mu rihumye, nterwa icyuma mu mugongo binyuze mu mugambi wa politiki wateguriwe rwose i Kigali, ushyirwa mu bikorwa na bamwe mu benegihugu bacu, bagamije guhagarika aya mavugurura n’urukundo mfitiye igihugu.”

 

Yasobanuye ko habayeho kugerageza inshuro nyinshi kumwica ndetse no kumuroga, amatsinda yise aya “ba mafia barimo abanzi” aramwandagaza, amuhora amavugurura yaharaniye mu rwego rw’ubutabera.

 

Mutamba kandi yagaragarije Tshisekedi ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, aherutse kwishimira gukurikiranwa kwe mu butabera, ahamya ko yaba we ndetse n’abayobozi ba AFC/M23 bamwifuriza gupfa.

 

Minisitiri Nduhungirehe tariki ya 16 Kamena yatangaje ko Mutamba yibonekeje cyane, arangwa n’ingengebitekerezo ya Jenoside ndetse no kwanga u Rwanda, bityo ko iyi myitwarire itari kubura kumugaruka.’

 

Yagize ati “Iyo kwibonekeza cyane, urwango rushingiye ku bwenegihugu, ingengabitekerezo ya Jenoside no kwanga u Rwanda bikugarutse!”

Ubutumwa bwa Minisitiri Nduhungirehe bwibutsaga ko Mutamba amaze igihe kinini yibasira u Rwanda, ku buryo byageze n’aho uyu Munye-Congo avuga ko azafunga Perezida Paul Kagame ndetse n’abo yise abagambanyi.

 

Kuva Mutamba yatangira gukurikiranwa, yagerageje kugaragaza ko yagambaniwe n’abo batumvikana kuva yagera muri Guverinoma, ibyafashwe nk’amatakirangoyi. Mu bo yatunze urutoki harimo Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka ndetse n’Umushinjacyaha Mukuru, Firmin Mvonde.

 

Kuri Mvonde, Mutamba yabwiye abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera ko uyu Mushinjacyaha ari umwe mu babaye mu itsinda ryashyigikiye Joseph Kabila wayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2009. Ibyo yabivugaga mu gihe Kabila ashinjwa kuba mu buyobozi bwa AFC/M23.