Umwe mu bayobozi bakomeye muri Iran, Ali Shamkhani, wari waratangajwe na Israel ko yishwe mu gitero giherutse, yagaragaye ari muzima ndetse yemeza ko yiteguye gupfira igihugu cye n’umuyobozi wacyo w’ikirenga, Ayatollah Ali Khamenei.
Ali Shamkhani, usanzwe ari umujyanama ukomeye wa Ayatollah Khamenei mu by’umutekano n’igisirikare, yavuze ko koko bagerageje kumwica, ariko Imana ikaba yaramukijije. Yatangaje ko abanzi b’igihugu badashobora gutsinda Iran kandi ko atazigera atinya kurwanira igihugu cye.
Ni ubwa mbere mu bayobozi Israel yari yatangaje ko yishe, hagaragaye ubivuguruza ku mugaragaro. Ibi bikomeje gutera urujijo ku makuru y’intambara ikomeje hagati ya Iran na Israel, cyane cyane ko buri ruhande rukomeje gutangaza ibintu bigaragaza intsinzi.
Iyi ntambara ikomeje gufata indi ntera, n’abaturage benshi mu karere bahangayikishijwe n’icyerekezo ishobora gufata.