Kuri uyu wa Gatanu Taliki 20 Kamena 2025, Abayobozi ba Sena y’u Rwanda n’iy’u Burundi, baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi umaze igihe utameze neza.
Ibiganiro by’impande zombi byahuje Perezida wa Sena y’u Burundi, Hon. Sinzohagera Emmanuel wari wasuye u Rwanda, na mugenzi uyobora Sena y’u Rwanda, Dr. Kalinda François Xavier.
Mu butumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa X rwa Sena y’u Burundi, buvuga ko abayobozi ba Sena zombi baganiriye ku ruhare rw’inzego bayoboye mu gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Bugira buti: “Perezida wa Sena Hon. Sinzohagera Emmanuel muri iki gitondo yahuye na mugenzi we w’u Rwanda wari kumwe na ba Visi Perezida be bombi mu ruzinduko rwemewe. Ibiganiro byabo byagarutse ku ruhare rw’izi nzego zombi mu gushimangira umubano hagati y’u Burundi n’u Rwanda.”
Ni mu gihe ku ruhande rwa Sena y’u Rwanda yo igaruka kuri uru ruzinduko, yavuze ko ba Perezida ba Sena zombi baganiriye ku mikoranire binyuze muri Dipolomasi y’Inteko.
Umubano w’u Burundi n’u Rwanda watangiye kuzamo igitotsi mu mpera za 2023, mbere y’uko mu ntangiriro za 2024 u Burundi bufata icyemezo cyo gufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda.
Ni icyemezo Leta y’u Burundi yafashe ishinja Kigali gushyigikira no guha ubufasha umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bwayo, ibyo Guverinoma y’u Rwanda yagiye guhakana yivuye inyuma.
U Burundi kandi bushinja u Rwanda kuba rucumbikiye abo bukekaho kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza muri 2015, ndetse inshuro nyinshi bwakunze kwerura ko umubano w’ibihugu byombi utazigera usubira mu buryo bariya bantu bataroherezwa ko baryozwe ibyo bashinjwa.
Ba Perezida ba Sena z’ibihugu byombi bahuye mu gihe mu mezi make ashize Perezida Evariste Ndayishimiye yakunze gukangisha u Rwanda kujya mu ntambara na rwo.
Ni nyuma yo kurushinja kuba rufite umugambi wo gutera igihugu cye rubicishije muri RED-Tabara, ngo nk’uko rwabinyujije muri M23 iri mu ntambara n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ririmo n’Ingabo z’u Burundi, FDLR n’abandi.
Mu bihe bitandukanye abayobozi mu nzego za dipolomasi b’ibihugu byombi bagiye bahura bakaganira uko bahosha umwuka mubi uriho, gusa kugeza ubu nta musaruro boraranga.