Urwego rw’Abakorerabushake rushamikiye ku Mutwe wihariye wa Islamic Revolutionary Guard Corps muri Iran, ruri mu bikorwa byo guhiga bukware abo wita intasi za Israel ziri muri icyo gihugu, aho benshi bamaze gutabwa muri yombi, imihanda igafungwa ndetse bamwe bakicwa.

 

Uru rwego ruzwi nka Basij paramilitary force rubarizwamo abakorerabushake barenga miliyoni 10 biganjemo abasore, abahoze mu gisirikare n’abandi bose bafite ubushake, gusa nta mushahara bahabwa muri aka kazi nubwo bahabwa ibindi bibafasha mu buzima bwa buri munsi, dore ko babayeho mu buzima bwa gisivile.

 

Aba bakorerabushake nibo bafashe iya mbere mu guhiga bukware abafatwa nk’intasi za Israel, aho hafashwe benshi mu baturage bafite inkomoko muri Afghanistan, batabwa muri yombi.

 

Muri ibi bikorwa, imihanda iri gufungwa ndetse hari za bariyeri nyinshi i Tehran, mu gihe abagabo babiri, Mohammad-Amin Mahdavi-Shayesteh na Majid Mosayebi baherutse kwicwa.

 

Umushinjacyaha Mukuru wa Iran, Gholam-Hossein Mohseni-Ejei, yasabye abashinjabyaha bagenzi be gukora ibishoboka byose bagata muri yombi abakekwaho kugira uruhare mu gukorera Urwego rw’Ubutasi rwa Israel, Mossad.

 

Ati “Turi mu ntambara, ntabwo twemerewe gutinda gufata ibyemezo. Ntabwo twakwihanganira kumara andi mezi abiri cyangwa atatu kuri iyi ngingo.”

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Iran bateye hejuru bavuga ko ibi bikorwa birimo kwibasira abaturage basanzwe, barimo n’abafashwe bafotora inzu zo guturamo bagahita batabwa muri yombi nyamara ntaho ibikorwa byabo bihuriye na politiki.

 

Bavuga ko ibi bikorwa byibutsa uko ibintu byari bimeze mu 1979 ubwo muri Iran habaga impinduramatwara, ari nabwo urwego rwa Basij rwashyirwagaho. Icyo gihe rwari rufite inshingano yo kugarura ituze mu baturage ndetse no guhangana n’abaturage badashyigikiye ubutegetsi.