Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru washyizweho n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gen Evariste Kakule Somo, yagaragaje ko yatereranywe na Leta.
Gen Kakule ukorera mu buhungiro mu Mujyi wa Beni yasobanuriye Jeune Afrique ko abaturage bo mu gice aherereyemo babayeho nabi kuko batagihinga cyangwa ngo bakore indi mirimo yabatunga.
Igice kinini cy’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru kirimo n’Umujyi wa Goma usanzwe ari Umurwa Mukuru wayo, kigenzurwa n’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa RDC, ndetse ryanishyiriyeho Guverineri, Bahati Erasto Musanga.
Gen Kakule yavuze ko kuva AFC/M23 yafata Ikibuga cy’Indege cya Goma mu mpera za Mutarama 2025, abafatanyabikorwa basa n’abatazi ko hari ubuyobozi bw’iyi ntara bwashyizweho na Leta bubaho.
Yagize ati “Ariko turacyari hano. Ni yo mpamvu turi gukora, tukanagura Ikibuga cy’Indege cya Beni-Mavivi: inkunga z’ubutabazi zikwiye kutugeraho.”
Uyu musirikare yaciye amarenga ko Leta idafasha bihagije abaturage bahunganye na we mu Mujyi wa Beni n’ahandi hagenzurwa n’Ingabo za RDC, bityo ko yayisabye kongera ubufasha ibaha.
Ati “Kandi turi mu biganiro na Guverinoma kugira ngo iduhe ubufasha bufatika. Nahawe isezerano ko ibyo bizakorwa.”
Yabajijwe niba nta bwoba afite bw’uko AFC/M23 ishobora gufata ibice bisigaye byo muri Kivu y’Amajyaruguru, ikagera na Kisangani mu Ntara ya Tshopo, asubiza ko yizeye ko bitashoboka bitewe n’amasezerano y’amahoro.