Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje icyizere gike ku irangizwa ry’intambara mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse avuga ko Donald Trump nayirangiza aziyunga ku bamusabira igihembo cy’amahoro cya Nobel.
Ni ubutumwa yatangiye mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Hariana Verás wa Africa Flashes mu gihe biteganyijwe ko kuri uyu wa 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC bigirana amasezerano y’amahoro asinyirwa i Washington.
Mu mvugo yumvikanamo gushidikanya, Tshisekedi yasobanuye ko Trump, nk’umuyobozi uhagarariye igihugu gikomeye ku Isi, ashobora guhagarika intambara imaze imyaka 30 mu burasirazuba bwa RDC.
Yagize ati “Iyi ntambara idafite ishingiro nirangira, intambara yishe ibihumbi amagana, umuntu yanavuga ko barenga abo mu ntambara ya kabiri y’Isi, Trump agashobora kuyihagarika binyuze mu buhuza, azaba akwiye iki gihembo cya Nobel. Nzaba uwa mbere mu bazamutora.”
Leta ya Pakistan na yo iherutse gutanga ku mugaragaro kandidatire ya Trump mu bazahatanira igihembo cy’amahoro cya Nobel, isobanura ko Perezida wa Amerika ari we wahagaritse intambara yari ihanganishije Pakistan n’u Buhinde muri Mata na Gicurasi 2025.
Umudepite Buddy Carter wo muri Amerika na we yatanze kandidatire ya Trump, abishingiye ku ruhare uyu Mukuru w’Igihugu yagize mu ihagarikwa ry’intambara ya Israel na Iran yabaye kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 24 Kamena.