Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yatangaje igihugu cye cyari gifite gahunda yo kwicira Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, mu ntambara yamaze iminsi 12.
Mu kiganiro na televiziyo Kan yo muri Israel, Minisitiri Katz ku wa 26 Kamena 2025 ko Ayatollah yakijijwe n’uko yahungiye mu ndaki ubwo Iran yatangiraga kugabwaho ibitero tariki ya 13.
Minisitiri Katz yagize ati “Ntekereza ko iyo Khamenei tumubona, twari kumuhitana. Ariko Khamenei yarabimenye, ajya mu ndaki mu bujyakuzimu burebure, ahagarika itumanaho n’abasirikare bakuru basimbuye abishwe, byarangiye rero bidashobotse.”
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 17 Kamena yatangaje ko ahantu Ayatollah yihishe hazwi ku buryo kumwica byakoroha, ariko ko iyo gahunda idahari.
Ati “Tuzi ahantu uwitwa ’Umuyobozi w’Ikirenga’ yihishe. Ni igipimo cyoroshye ariko aho ari aratekanye. Kuri ubu ntabwo tugiye kumukuraho (kwica!) ariko ntidushaka ko misile ziraswa ku basivili cyangwa abasirikare ba Amerika.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yari amaze iminsi agaragaza ko kwica Ayatollah byaba ari amahitamo mabi kuko yagira ingaruka, ariko Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, we yavuze ko ahubwo kumwica byakemura ikibazo aho kucyenyegeza.
