Ubushakashatsi bw’Ikigo Socis Research Group bwagaragaje ko mu gihe Perezida Volodymyr Zelensky yahatana na Valery Zaluzhny wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ukraine mu matora ya Perezida wa Repubulika, adashobora kuyatsinda kubera icyizere gike agirirwa.

 

 

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko Zelensky atagifitiwe icyizere ahanini kubera ingamba yashyizeho zigamije gushishikariza abaturage kujya mu ntambara igihugu cye gihanganyemo n’u Burusiya. Ibi binajyana n’uburyo iki gihugu kiri kwitwara muri iyi ntambara, aho kitari kubona intsinzi mu buryo bufatika.

 

Ikindi gituma aba baturage binubira Zelensky cyane ni uburyo Guverinoma ayoboye yakomeje kuvugwamo ibijyanye na ruswa, aho bamwe mu bayobozi bakunze gufatwa bari mu bikorwa byo kunyereza umutungo w’igihugu kiri mu ntambara.

 

Mu gihe amatora yaba mu bihe bya vuba, Valery Zaluzhny yagira amajwi ari hejuru ya 60% mu gihe Zelensky yagira ari munsi ya 24%. Hejuru ya 65% by’abakoreweho ubushakashatsi, bavuze ko batatora Zelensky kubera ibibazo bijyanye no kunyereza umutungo byamuvuzweho n’ibyavuzwe ku bandi bayobozi muri Guverinoma ye.

 

Zelensky yaterewe icyizere n’abaturage b’igihugu ayoboye