Polisi yo mu Mujyi wa Oslo muri Norvège iri mu iperereza kuri Marius Borg Høiby, imfura y’Igikomangoma Mette-Marit, aregwa ibyaha birimo gufata ku ngufu, ihohotera rishingiye ku gitsina n’ihohotera rishingiye ku mubiri, nyuma y’iperereza rimaze amezi menshi rimukorwaho.
Høiby, umuhungu wa Mette-Marit akaba n’umuhungu w’umuragwa wa nyuma w’ingoma, Haakon, yari amaze igihe akurikiranwa cyane kuva mu 2024 ubwo yafatwaga ku byaha byo gufata ku ngufu, gukubita no kwangiza ibintu.
Polisi yo mu Mujyi wa Oslo yavuze ko Høiby atagoye inzego z’ubugenzacyaha mu gihe cy’ibazwa rye, ubu rikaba ryararangiye.
Ibimenyetso muri iyi dosiye bikubiye mu butumwa bugufi, ubuhamya bw’abatangabuhamya n’iperereza ryakozwe na Polisi.
Mu birego harimo dosiye imwe yo gufata ku ngufu binyuze mu mibonano mpuzabitsina, izindi ebyiri zo gufata ku ngufu ariko hatabayeho imibonano mpuzabitsina, dosiye enye z’ihohotera rishingiye ku gitsina n’ebyiri z’ihohotera rishingiye ku mubiri.