Umunyabanga Mukuru w’Umuryango w’Ababibumbye, António Guterres, yatangaje yishimiye amasezerano y’amahoro u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byagiranye ku wa 27 Kamena 2025, agaragaza ko atanga icyizere mu kugarura amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

 

 

U Rwanda na RDC byagiranye aya masezerano ku mugoroba wo ku wa 27 Kamena 2025, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ingingo zikubiyemo zirimo kubaha ubusugire n’ubwigenge bwa buri gihugu, gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDRL n’iwushamikiyeho, gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho no gucyura impunzi.

 

Itangazo António Guterres yasohoye ku wa 28 Kamena 2025 rigaragaza ko iyi ari intambwe ikomeye yo guhagarika intambara, kugarura amahoro n’ituze mu Burasirazuba bw’iki gihugu ndetse no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

 

Yagize ati “Aya masezerano ni intambwe ikomeye igiye gufasha kugabanya umwaka mubi, kugarura amahoro ndetse no kongera kuzana ituze mu Burasirazuba bwa RDC ndetse no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.”

 

Guterres yashimiye ubuyobozi bwa Amerika bukomeje kugira uruhare rukomeye muri ibi biganiro byo kugarura amahoro muri Congo ifatanyije na Qatar hamwe na Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé uhagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nk’umuhuza muri ibi biganiro.

 

Yakomeje ashimira uruhare rw’abashyizweho n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) kugira ngo bafashe muri ibi biganiro.

 

Uyu muyobozi yahamagariye impande zombi kubaha ibikubiye mu masezerano no kubahiriza imyanzuro 20 y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano ku Isi harimo guhagarika imirwano.

 

Uyu mwanzuro uheruka w’ako Kanama, ufite nimero 2773, ushinja Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) gutera inkunga no gushyigikira FDLR, ugasaba ko iyo nkunga ihagarara kandi uwo mutwe ushyigikiwe na Kinshasa ukarandurwa burundu, kuko gukorana n’umutwe wahawe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye, bihabanye n’amategeko, inshingano, n’ubufatanye mpuzamahanga.