Mu ibaruwa yandikiwe Perezida wa Repubulika, abayobozi b’amakomine yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bamaganye ikibazo bavuze ko “gikomeye,” cyo kumara amezi 32 batabona imishahara, amafaranga bakoresheje atarishyuwe, ndetse no kutabona agahimbazamusyi.
Raporo y’Umwanditsi w’inama y’abayobozi b’amakomini, Cassilda Kibondo Kininde, aakaba n’Umuyobozi wa Komini ya Basoko (Intara ya Kwilu), ivuga ko nta muyobozi wa komine wigeze ahembwa kuva bemezwa n’iteka rya perezida.
Yagize ati: “Tubabajwe no gutererana burundu inzego z’ubutegetsi zegerejwe abaturage kwa guverinoma nkuru, itakizi uburyo bwo kubafasha cyangwa kubaherekeza. Turabara hafi amezi 32. Turi ababyeyi b’imiryango, bakorera Leta, turi mu kaga gakabije.”
Ku bwe nk’uko tubikesha Radio Okapi, nubwo minisiteri ibashinzwe yabahaye nimero zibaranga, abayobozi b’amakomini bafite ibibazo by’imibereho bikomeye, bihungabanya cyane imikorere y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.
Baboneyeho gutanga umuhamagaro wihutirwa usaba uruhare rw’umukuru w’igihugu kugira ngo iki kibazo, basanga cyihutirwa kandi ari ngombwa kugira ngo amakomine akore neza gikemuke.