Minisiteri y’Ingabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahagaritse kohereza intwaro zimwe na zimwe muri Ukraine, kubera ikibazo cy’igabanuka ry’intwaro zisigaye mu bubiko.

 

Ibitangazamakuru Politico na NBC News byatangaje ko ari icyemezo cyafashwe nyuma y’isesengura ryakozwe ku bubiko bw’intwaro bwa Amerika ku itegeko rya Minisitiri w’Ingabo Pete Hegseth bitewe n’impungenge zikomeje kwiyongera ku mikoreshereze y’intwaro.

 

Izi ntwaro zahagaritswe zirimo missile zo mu bwoko bwa Patriot, Stinger, AIM, hamwe n’ibihumbi by’amasasu ya Hellfire, GMLRS Amerika yari yarasezeranyije guha Ukraine. Zimwe muri zo zari zamaze kugezwa i Burayi zarahagaritswe.

 

Ni intwaro zari zaratanzwe mu gihe cya Perezida Biden, muri gahunda ya Ukraine Security Assistance Initiative (USAI), yo gutumiza intwaro nshya mu nganda zikora ibya gisirikare.

 

Umuvugizi wa White House, Anna Kelly, yavuze ko icyo cyemezo cyari ngombwa kugira ngo Amerika ibanze kwita ku nyungu zayo bwite gusa yirinda kugira ibindi atangaza.

 

Ati ”Icyemezo cyafashwe hagamijwe gushyira inyungu za Amerika ku isonga, nyuma y’isesengura rya Minisiteri y’Ingabo ku bufasha n’ubutwererane mu bya gisirikare Amerika itanga ku bihugu bitandukanye ku Isi. Imbaraga z’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntizishidikanywaho mubaze Iran.”

Trump aherutse kuvuga ko missile za Patriot zigoye cyane kuboneka, kandi ko Amerika izikeneye kugira ngo yirinde, kimwe na Israel.

 

Icyemezo cyo guhagarika cyangwa gutinza iyi nkunga, gishobora gutera impaka z’amategeko, nk’uko byabaye mu 2019 ubwo ubutegetsi bwa Trump bwahagarikaga inkunga kuri Ukraine, ikintu Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikoreshereze y’ingengo y’imari (GAO) rwavuze ko cyari kinyuranyije n’amategeko.

 

Amerika iherutse gusinya amasezerano ayiha uburenganzira ku mutungo kamere wa Ukraine, ikaba ivuga ko ari uburyo bwiza bwo kwiyishyura amafaranga menshi yatakaje kuri iki gihugu mu bihe bya Biden.